Abagabo: Menya imbaraga ry’ijambo “ndagukunda " mu matwi y’igitsinagore

Urukundo - 21/05/2023 6:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Abagabo: Menya imbaraga ry’ijambo “ndagukunda " mu matwi y’igitsinagore

Igitsinagore gikunda amagambo aryohereye nk'uko benshi bakunze kubivuga nubwo nta muntu wanga kubwirwa neza, ariko menya imbaraga n’ingaruka y’ijambo 'ndagukunda' ku gitsinagore.

Marriage.com yatangaje ko ijambo ndagukunda buri munsi cyangwa buri uko uvuganye n’umukunzi wawe, ryongera urukundo hagati yanyu, mukarema icyizere gikomeye hagati yanyu, kandi imitima yanyu ikamera nk'aho ihorana.

Benshi bavuga ko kuba ukunda umuntu bihagije n'iyo utabimubwira. Abandi bavuga ko akari ku mutima gasesekara ku munwa, bivuze ko ibitavuzwe biba bidahari ndetse biba bidafatika n'iyo byaba bihari.

Urukundo rukomezwa n’ibiganiro kandi rwiyongera bitewe n’uko umwunganizi wawe agufata. Kubwira umukunzi wawe kenshi ko umukunda, byongera ibyiyumviro kuri wowe nawe, ndetse akumva atuje. Gukundwa ni kimwe mu bintu bitera umunezero, ndetse bigatanga umutuzo kuri buri wese ubibwiwe, bikubaka ubushuti butajegajega.

Igihe umuntu akubwiye ko akwanga utahwa n’ubwoba, ugatinya ndetse ugatekereza nabi, ariko kubwirwa ko ukunzwe byongera icyizere wigiriraga, ukifuza kuba hafi y'ugukunda kandi ugaharanira ibyiza kuko nawe uba utekereza neza bitewe n’amagambo wakira mu matwi yawe.

Ijambo “Ndagukunda " rirakomera igihe cyose urivuga ritavuye ku mutima ndetse benshi b’inyangamugayo bakunze gutinya kurivuga bitewe n’uko badakunda kubeshya.

Abagore cyangwa abakobwa benshi bakunze kwiyumva nkaho badakunzwe bitewe nuko iryo jambo ryabuze mu matwi yabo,bigatuma bafata n’imyanzuro idakwiye bitewe no kwiyumva nabi.

Ikinyamakuru Quora kivuga ko umugabo ubwiye umugore ko amukunda akabivuga kenshi uko bavugana cyangwa uko bahura, bigaragaza ubushake n’uruhare rw’umugabo mu rukundo.

Bakomeza bavuga ko iri jambo “Ndagukunda " ridashimisha abagore gusa ahubwo ari ryiza no ku mugabo,kuko bimutera guhora yumva yaba hafi n’umugore we ,cyangwa guhora avugana nawe,bikaba byamurinda kujagaraza intekerezo mu bandi bagore.

Abana bakuze babwirwa n’ababyeyi ko babakunda,byatumye baba inshuti za hafi nabo ,maze kubarera biraborohera bavamo abantu bakomeye mu mitekerereze no mu mikorere.Kubwira umukunzi wawe ko umukunda bigufasha gukunda no gukundwa biruseho,ukamuremamo icyizere ko uhari koko.

Igihe dukunda abantu ariko tukicecekera ntago bamenya ko twe tubakunda,nyamara birashimisha kubona umuntu yakiriye urukundo umufitiye.Igihe ukunda umuntu ibuka kubimubwira kuko bifasha zimwe mu ngingo zigize umubiri we zirimo umutima n’ubwonko.

Ikinyamakuru High Road kivuga ko amagambo arimo "n dagukunda ",mpari ku bwawe ","Ncaka ko unguma iruhande " n’ayandi menshi y'urukundo, aruhura ubwonko ku buryo n’uvuye mu kazi kamuvuna ashobora kuruhurwa n’ayo magambo nta wundi muti afashe cyangwa ibindi bimuruhura.

Niba wifuza kwigarurira umutima w’umugore ukunda,mubwire kenshi ko umukunda kandi ntago bigayitse. Nawe ntacyo azagukinga, ahubwo azagufata nk’intwaro ye yifashisha anyura mu bihe bimukomereye binyuze mu magambo amukomeza umubwira buri munsi.


Kuba mu rukundo ntibihagije,ahubwo kugaragaza amarangamutima nabyo ni ingenzi


Ntugaterwe isoni n'iri jambo niba koko ukunda by'ukuri, rivuge nawe uhita uruhuka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...