RFL
Kigali

Zari na Zuchu bifatiye ku gahanga Diamond Platnumz

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/05/2023 9:52
0


Abari basanzwe batavuga rumwe, Zari na Zuchu bafatanyije gutuka no kwandagaza Diamond Platnumz nyuma y'ibyo yabavuzeho muri filime ‘Young African and Famous’.



Mu mpere z'iki cyumweru, ni bwo hasohotse filime yitwa Young African and Famous igice cya 2, ikaba yakije umuriro hagati ya Diamond Platinumz na Zuchu tutibagiwe na Zari Hasan, cyangwa se The Boss Lady, banafitanye abana babiri.

Ubu ibintu ntibyoroshye hagati y'umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platinumz na Zuchu bivugwa ko ari umukunzi we, anabereye Boss kuko abarizwa muri Label ye ya WCB.

Uyu muriro wakijwe n'iyi filime yasohotse ku munsi wo ku wa Gatanu w'iki cyumweru kuri Netflix, nyuma yuko Diamond Platinumz agaragaye arimo gusomana bimwe by'indani n'umukobwa w'ikizungerezi, Fantana wari uje muri iyi filime bwa mbere, kuko atagaragaye mu gice cyayo cyabanje.

Diamond wasomanye na Fantana, yamubwiye amagambo yarakaje Zari na Zuchu

Muri iyi filime yerekana ubuzima bw’abasitari bo muri Afrurika, Diamond yagararaye abwira umuhanzikazi Fantana wo muri Ghana, ko atakundana na Zuchu ko yabibeshye kugira ngo amuzamure. Yanavuze ko Zari akimukunda kandi ko yifuza ko babyarana umwana wa gatatu.

Zuchu kwihangana byamunaniye maze agaragaza akababaro ke, ubwo mubyara wa Diamond Platinumz, akaba n'umufatanyabikorwa we mu bucuruzi, akaba na Dj we bwite, Romy Jones,  yakoreshaga Instagram abaza Zuchu niba yamaze kubona iyi filime, maze Zuchu adatekereje kabiri, agahita amubwira ati: "Nayibonye kandi umubwire ko navuze ngo fuck you!" Igitutsi giteye ubwoba tugenekereje mu Kinyarwanda.

Zuchu yatutse Diamond nyuma yo kubona ibyo yamuvuzeho

Uretse Zuchu kandi, iyi filime yateranyije Diamond Platinumz na Zari Hasan nyina w'abana be babiri, na we ugaragara muri iyi filime aho ashinja Diamond Platunumz gushaka kuryamana n'abakobwa amwitwaje.

Mu magambo maremare yuje uburakari n'ibitutsi yanditse akaza guhita ayasiba kuri instagram ye, yamwibukije ko ariwe wamweretse isi ubwo bakundanaga atari azwi ndetse Zari yari ikirangirire anakize bitadasubirwaho kumurusha.

Yagize ati “Ndakwiyamye unkure mu kanwa kawe! Abakobwa ushaka kuryamana na bo mwakora ayo mabi yanyu utanyitwaje. Uri icyamamare Diamond, wibeshya ngo nkeneye gukomeza kubyarana nawe ntabyo nkeneye nawe singukeneye.

Ni wowe uba unshaka byarakunaniye kundeka nguhamagaye waza wiruka, ndetse n'abana ntakidasanzwe ubakorera usibye udufaranga utanga rimwe mu mwaka. Nyibagirwa ndi umugore w’undi mugabo ubu, hagarika gushaka kunyamamariraho."

Zari nawe yifatiye ku gahanga Diamond amusaba kumukura nu kanwa ke!

Ibi Zari yabitangaje nyuma yaho yabonye amagambo Diamond Platnumz yamuvuzeho amubeshyera. Byatangaje benshi kubona uyu mugore na Zuchu batukira rimwe uyu muhanzi mu gihe ubwabo bari basanzwe bakozanyaho bamupfa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND