RFL
Kigali

Basirimbye! Uko byari byifashe ubwo abasore ba Manchester City babonaga impano ya Arsenal-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/05/2023 8:06
0


Abakinnyi ba Manchester City bakiranye ibyishimo bidasanzwe impano iturutse kuri Arsenal itsindwa na Nottingham Forest igitego 1-0 mu mikino yo ku munsi wa 37 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza.



Ikipe ya Manchester City yari yizeye gutwara igikombe cya Premier League uyu munsi batsinda Chelsea ariko Arsenal ibakurikiye ku rutonde rwa shampiyona yabahaye impano y'akataraboneka iraborohereza ibura amanota 3 ku munsi w'ejo bituma Manchester City ihita yegukana igikombe cya 3 yikurikiranya.

Kugeza ubu Arsenal irarushwa amanota 4 kandi isigaranye umukino umwe gusa. Ubwo bivuze ko niyo yawutsinda naho Manchester City igatsindwa imikino yose isigaranye,  n'ubundi hasigaramo ikinyuranyo cy'inota 1.

Abakinnyi ba Manchester City barebeye uyu mukino wa Arsenal na Nottingham Forest hamwe aho bakorera imyitozo. Nk'uko amashusho yagiye hanze abyerekana, umukino utararangira wabonaga basenga cyane ngo ikipe ya Nottingham Forest igumye kurinda igitego cyayo cyatsinzwe na Taiwo Awoniyi ku munota wa 19.

Umusifuzi yahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye ikipe ya Arsenal inaniwe kwishyura, maze abasore barimo Jack Grealish, Bernado Silva, Phil Foden ndetse n'abandi bahita bahaguruka batangira kubyina. 


Phil Foden yari yishimye cyane Manchester City yegukana igikombe cya Premier League ku nshuro ya 3 yikurikiranya

Nubwo abakinnyi ba Manchester City batwaye igikombe nta kundi kwishima gukomeye kwabayeho kurimo nko kunywa inzoga nk'uko ku bandi bigenda iyo begukanye igikombe.

Pep Guardiola ibi yabirinze abasore be kuko baracyafite urundi rugamba rw'ibikombe 2 bashaka gutwara. Bafite Manchester United ku mukino wa nyuma wa FA Cup ndetse na Inter Milan ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Mu butumwa bagiye banyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo, abakinnyi ba Manchester City berekanye ibyishimo mu buryo budasanzwe.

Nka Aymeric Laporte abinyujije kuri Twitter yagize ati: "Mbega umwaka w'imikino, amashimwe kuri buri muntu wabigizemo uruhare kuva ku ntangiriro kugeza ubu. Buri wese muri twe iki yarakirwaniye. N'ibindi bizaza vuba twizere ariko tubanze twishimire iki."

Manchester City irakomeza ibyishimo by'igikombe yakira Chelsea uyu munsi saa kumi n'imwe n'iminota 30 kuri Etihad Stadium.

Pepe Guardiola yishimana na Jack Grealish

Abarimo Bernado Silva, Mahrez na Nathan Ake nabo basekaga cyane




Jack Grealish afata ifoto baseka gusa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND