RFL
Kigali

#TheBAL: Stade Malien yabonye itike ya 1/2 ihigitse Cape Town Tigers-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/05/2023 19:31
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, i Kigali hatangiye gukinirwa imikino ya nyuma ya Basketball Africa League, BAL, aho umukino wa mbere wabaye warangiye ikipe ya Stade Malien itsinze Cape Town Tigers yerekeza muri 1/2.



Uyu mukino wafunguye iri rushanwa muri BK Arena wabaye saa kumi zuzuye, wahuje ikipe ya Stade Malien yaturutse muri Sahara Conference ndetse na Cape Town Tigers yaturutse muri Nile Conference.

Iyi kipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y'Epfo yatangiye igorwa cyane kuko agace ka mbere karangiye itsinzwe amanota 15-31. 

Mu gace ka kabiri nabwo byakomerejeho maze bituma igice cya mbere kirangira Stade Malien ariyo ikiyoboye n'amanota 48 -30 ya Cape Town Tigers.

Igice cya kabiri cyatangiye ubona noneho Cape Town Tigers yashyizemo imbaraga ugereranyije no mu gice cya mbere, agace ka gatatu karangiye batsinzwe amanota 64-52. 

Mu gace ka gatatu habayemo kugorana ndetse no guhatana cyane kuko abakinnyi ba Stade Malien biraye bituma babahindukirana bigera aho Cape Town Tigers isigara irushwa amanota 2 gusa. 

Mu minota ya nyuma umukinnyi nka Aliou Diara yakoze akazi gakomeye atsinda amanota menshi bituma Stade Malien yongera gushyiramo ikinyuranyo kinini maze umukino urangira ikiyoboye n'amanota 78-69.

Stade Malien yahise ikatisha itike yerekeza 1/2 maze Cape Town Tigers ihita isezererwa gutyo.


Aliou Diara uri mu batsinze amanota menshi muri uyu mukino













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND