Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball muri Afurika, BAL, ryamaze gutangaza abahanzi na ba Dj bazifashishwa mu gususurutsa abazitabira iyi mikino igiye kubera muri BK Arena, kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023 kugeza ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023.
Iyi mikino izajya itambuka imbona nkubone mu bihugu 54
byo muri Afurika binyuze mu bufatanye BAL ifitanye na Televiziyo zirimo nka
American Forces Network (AFN), Canal+, ESPN, NBA TV, Tencent,
TV5 Monde, Visionary TV, Voice of America (VOA), kandi izajya igaragara kuri
NBA App, NBA.com na BAL.NBA.com.
Iyi mikino ibera muri BK Arena akaba ari ku nshuro ya
3 igiye kubera mu Rwanda. Amakipe 8 niyo azakina iri rushanwa, 4 yavuye muri
Nile Conference kongeraho andi 4 yavuye mu itsinda Sahara Conference.
Imikino ya BAL irebwa n’abantu benshi cyane baturutse
mu bihugu bitandukanye, ibi biterwa n'uko haba harimo ibintu bitandukanye
biryoheye ijisho.
Umukino wa mbere uri bukinwe saa kumi zuzuye, urahuza
stade Malien na Cape Town. Saa moya n’igice nibwo ikipe ihagarariye u Rwanda
muri aya marushanwa ya BAL, REG iri bumanuke mu kibuga icakirana na AL Ahly
Sporting Club.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, mu mikino ya kimwe cya kane, bitezwe ko haririmba abahanzi barimo Itorero ry'Ibihame by'Imana, Kenny Sol, Ariel Wayz; ni mu gihe Fully Focus na Dj Makeda aribo basusurutsa abantu bifashishije indirimbo zinyuranye baza kuvanga.
Mu mikino ya kimwe cya kane ku munsi wa Kabiri, ubwo
ni ukuvuga ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, hazaririmba itsinda rya The
Urban Song, Chriss Eazy ndetse na Dj Toxxyk.
Iyi mikino izakomeza ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, muri kimwe cya kabiri aho hazaririmba abahanzi Kivumbi King, Ommy Dimpoz ndetse na Dj Makeda.
Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, mu guhatanira
umwanya wa Gatatu, hazaririmba abahanzi Abby Chams, Dj Makeda na Dj Mollar
bafatanye gususurutsa benshi bisunze indirimbo zinyuranye.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023 ari nabwo iyi
mikino izasozwa, hazaririmba Bruce Melodie, ni mu gihe Dj Neptune wo muri Nigeria
azifashishwa mu kuvanga indirimbo zinyuranye.
Ni ku nshuro ya Gatatu, Ommy Dimpoz agiye gutaramira i
Kigali. Mu 2021, nabwo yari ku rutonde rw’abahanzi baririmbye muri iyi mikino
ya BAL.
Ubwo yari mu Rwanda yavuze ko ari “amahirwe meza ku
baturage ba Afurika kuko hari urubyiruko bafite inzozi ngari zo kuzakina muri
shampiyona ya NBA’.
Yavuze ko imikino ya BAL izabafasha kugera ku nzozi
zabo, kandi ko ari ‘ikintu cyiza ku Rwanda kuba rwabashije kwakira igikorwa
nk’iki’.
Uyu munyamuziki yavuze ko ‘icyo amaze kubona ari uko
‘Kigali ikomeza kuba nziza’. Avuga ko ari umuhamya wabyo, ashingiye ku gihe
ahaherukira.
Yavuze ko yanyuzwe n’amafunguro yakirijwe, kandi ko
yiboneye imikino itandukanye ya Basketball harimo n’iyo umuraperi J. Cole
yakinnyemo. Ati “Ni urwibutso rwiza.”
Ommy Dimpoz w’imyaka 36 y’amavuko ugiye kongera
gutaramira i Kigali, azwi cyane mu ndirimbo nka 'Tupogo' yo mu 2015, 'Baadae',
'Rockstar' yo mu 2019, 'Marry You', 'Kata'
Abigail Chamungwana wamamaye ku mazina ya Abby Chams washyizwe ku rutonde rw’abazaririmba muri iyi mikino, ni umuhanzikazi w’umunya-Tanzania uri mu batanga icyizere.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko, ni umuhanga mu
gucuranga ibyuma binyuranye by’umuziki, akora ibikorwa by’urukundo, ndetse
inyandiko zigaragaza ko ari umwe mu babarizwa mu inzu y’umuziki ya Sonny Music.
Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo 'Nani', 'Tucheze', 'Zero
to 100', 'Closer', 'U&I', 'Reimagine' n'izindi.
Ommy Dimpoz agiye kongera gutaramira i Kigali binyuze mu mikino ya BAL
Mu 2021, ubwo Dimpoz yari mu Rwanda yahuye na
Bruce Melodie- Ubanza ibumoso ni Ndayisaba Lee, wahoze ari umujyanama wa Bruce
Melodie
Bruce Melodie uherutse gukorana indirimbo na ‘Konjo Remix’ John Floq wo muri Afurika y’Epfo ategerejwe muri BAL
Chriss Eazy uri kubarizwa mu Burundi muri iki gihe mu mushinga w’indirimbo ‘Lala’ yakoranye na Kirikou ategerejwe mu mikino ya BAL
Dj Neptune, umuhanga mu kuvanga imiziki umaze
gutaramira mu Rwanda mu bitaramo birimo Chop Life ategerejwe muri BK Arena
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KONJO REMIX' YA BRUCE MELODIE NA JOHN FROG
">
TANGA IGITECYEREZO