Kigali

#BAL2023 yashyushye! Abahanzi babimburira abandi bamenyekanye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/05/2023 11:01
0


Abahanzi Kenny Sol, Juno Kizigenza, Ariel Wayz ndetse na DJ Fully wavuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nibo babimburira abandi bahanzi bazasusuruta abazitabira ibirori by’imikino ya BAL igiye kubera i Kigali.



Guhera kuri uyu wa wa gatandatu talriki 20 Gicurasi 2023 mu Rwanda harabera Irushanwa Nyafurika muri Basketball, BAL.

Iyi mikino ibera muri BK Arena akaba ari ku nshuro ya 3 igiye kubera mu Rwanda. Amakipe 8 niyo azakina iri rushanwa,4 yavuye muri Nile Conference kongeraho andi 4 yavuye mu itsinda Sahara Conference.

Imikino ya BAL irebwa n’abantu benshi cyane baturutse mu bihugu bitandukanye, ibi biterwa n'uko haba harimo ibintu bitandukanye biryoheye ijisho. 

Usibye imikino ya Basketball ahubwo haba harimo n’Imyidagaduro. Kuri iyi inshuro abarajya kureba iyi mikino ku munsi wa mbere barasusurutswa n’abahahanzi bagezweho mu Rwanda aribo Juno Kizigenza, Kenny Sol ndetse na Ariel Wayz uheruka gushyira indirimbo hanze yise 'Shayo'.

Usibye aba bahanzi nyarwanda kandi haraba hari na Michael Ndung’u wamamaye ku mazina ya DJ FULLY Focus. Uyu avanga umuziki akaba yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Umukino wa mbere uri bukinwe saa kumi zuzuye, urahuza stade Malien na Cape Town. Saa moya n’igice nibwo ikipe ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ya BAL, REG iri bumanuke mu kibuga icakirana na AL Ahly Sporting Club.


Kenny Sol uri bususurutse abari bwitabire imikino yo ku munsi wa mbere wa BAL


Juno Kizigenza agiye kongera gutaramira abitabira imikino ya BAL

Ariel Wayz uherutse gushyira indirimbo hanze yitwa Shayo


DJ Fully ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND