Kigali

Mpaga yatewe Amavubi yatangiye gukora isuku muri Ferwafa

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/05/2023 7:39
0


Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi nyuma y'uko itewe mpaga byatangiye kugira ingaruka mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, aho kuri ubu uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'iyi kipe (Team Manager) Rutayisire Jackson yamaze kwegura.



Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, iherutse gusohora itangazo ryemeza ko u Rwanda rwatewe mpaga ku mukino rwakinnyemo na Benin ukaba wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Wari umukino wo ku munsi wa 4 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire mu mwaka utaha. Uyu mukino wari wabereye i Kigali none byarangiye Benin yegukanye amanota 3 uko ari imbumbe.

Icyo Amavubi yazize ni ugukinisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariwe Muhire Kevin kandi yarabonye amakarita 2 y'umuhondo mu mikino 2 yikurikiranya. 

Iyo mikino ni uwa Senegal ndetse n'uwa Benin ubanza. Bivuze ko ku mukino wabereye i Kigali atari gukandagira mu kibuga ariko yagiye mu kibuga arakina bituma ikipe y'Igihugu ya Benin ihita ifata iya mbere ijyana ikirego muri CAF.

Nk'uko Itegeko rya 42 ku bijyanye n’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika rivuga ko umukinnyi ubonye amakarita abiri y’umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho ariko ku Mavubi siko byagenze aribyo byatumye Benin yibonera amanota 3 yemye nta nkomyi maze u Rwanda ruterwa mpaga y'ibitego 3-0.

Nyuma y'uko iki gikorwa kibaye benshi batangiye kwibaza niba nta muntu ugomba kubibazwa cyangwa ngo abe yanabizira. 

Ku makuru InyaRwanda yamenye ni uko uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe y'igihugu Amavubi (Team Manager) ariwe Rutayisire Jackson yamaze kwegura ku mirimo ye nyuma y'imyaka 5 yari amaze kuri uyu mwanya.

Ubusanzwe 'Team Manager' n iwe uba ushinzwe kumenya umukinnyi wemerewe gukina cyangwa utabyemerewe kubera amakarita y'umuhondo.

Bivuze ko Rutayisire Jackson nawe ari mu bagombaga kubazwa ukuntu Muhire Kevin yakandagiye mu kibuga kandi atabyemerewe dore ko aba ari nawe wicaye yandika abakinnyi bahawe amakarita y'umuhondo.

Ibi bibaye kandi nyuma y'uko hari andi makuru yagiye hanze avuga ko Minisiteri ya siporo yasabye Ferwafa ibisonuro birambuye kuri mpaga yatewe Amavubi.


Rutayisire Jackson wari umukozi wa Ferwafa ushinzwe ikipe y'igihugu Amavubi yeguye ku mirimo ye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND