Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ufatwa nka nimero ya mbere muri iki gihe, yatangaje ko umutima we wuzuye umunezero nyuma yo gukora igitaramo yafatiyemo amashusho ya Album ye nshya ya Gatanu yise ‘Nkumusirikare’ iriho indirimbo 10.
Yabitangarije itangazamakuru nyuma yo gukora igitaramo
gikomeye cyabereye mu Intare Conference Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, yafatiyemo amashusho y’indirimbo
zigize iyi album.
Ni igitaramo yatumiyemo abantu be ba hafi yari yahaye
ubutumire ‘Invitation’ bagera ku 1000, bafatanyije nawe kuririmba izi ndirimbo
Imana yamushyize ku mutima.
Mbonyi yavuze ko iyi album yahisemo kuyitirira indirimbo ye ‘Nkumusirikare’ ariko yari afite amazina agera kuri atatu yari yatekerejeho.
Ati “Ryaturutse mu bantu (Izina). Nari mfite amazina nka biri
ariko nk'umusirikare ntabwo yarimo cyane. Rero, uyu munsi bahisemo kuyita
nk'umusirikare, ni igitekerezo baduhaye.”
Akomeza ati “Nari mfite ‘Niyibikora’ (izina ry’imwe mu ndirimbo), nari mfite indi ivuga ngo ‘Tugumane’ (izina ry’indirimbo ye), ariko zose
ni nziza. Izina ryose nayita ntakibazo. Ririya narishimye.”
Mbonyi avuga ko akunda indirimbo ye hafi ya zose,
kandi ko ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Nk’umusirikare’ yabonye uburyo abantu
bayikunze, yemeranya n’abo kuyitirira iyi album.
Israel yavuze ko iki gitaramo cyari cyiza, kandi abo
yatumiye bose bitabiriye. Avuga ko bitari ugufata amashusho y’indirimbo ze gusa,
ahubwo byari no mu murongo wo gutaramira abakunzi be.
Uyu muramyi yavuze ko ubwo yaririmbaga indirimbo ye
iri mu rurimi rw’Igiswahili, atari yiteze ko abantu baza gufatanya nawe
kuyiririmba, ariko yatunguwe n’uburyo abantu bamufashije kuyiririmba. Ati
“Ariko ngirango yabaye indirimbo y’iri joro.”
Ibanga
ni ugusenga:
Israel Mbonyi yavuze ko ahora abwira abahanzi bagenzi
be ko badahanganye mu guhimba indirimbo z’ibitangaza, ahubwo kwegera Imana nibyo
bakwiye gushyira imbere.
Yavuze ko muri Kamena 2023, azashyira hanze iyi album
ye, kandi ari guteganya ko mu Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kuyimurikira
Abanyarwanda muri rusange. Ati “Mu Ukuboza 2023 tukazakora igitaramo n’ubundi muri
Arena.”
Mbonyi avuga ko iyo umuhanzi ahimba ibintu agaterwa ishema nabyo, ari nako Imana imushyira ku mutima ibindi bihangano.
Yavuze ko
akimara gusohora album ‘Icyambu’ ndetse na ‘Baho’ yatangiye kwibaza aho azakura
izindi ndirimbo, ariko Imana yongera kumwuzuza indirimbo zikomeye.
Uyu muhanzi afashe amashusho y’indirimbo ze, mu gihe
ari kwitegura kujya gutaramira mu bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi,
Denmark n’ahandi.
Yavuze ko ku Mugabane w’i Burayi amaze kuhakorera
ibitaramo binyuranye ku buryo ahafata nko mu rugo. Avuga ko yiteguye kuhakorera
ibitaramo bikomeye, kandi ashingiye ku bumenyi amaze kugira ashobora gutaramira
abantu mu gihe cy’amasaha atatu.
Israel avuga ko muri iki gihe afite icyifuzo cy’uko
ibihangano bakora we na bagenzi be, bikwiye komora imitima ya benshi, kandi
bigafasha abantu mu ngeri zinyuranye.
Ati “Mfite icyifuzo muri ibi bihe kivuga ngo kuririmba
gusa, tugasohora indirimbo ntibihagije, reka tubone Imana ikora mu byo turi
kuririmba. Ni abantu baza kumva ubutumwa, umuntu arwaye, waririmba igakora ku
buzima bwe, niba ababaye agatahana umunezero, niba atishimye agataha y’ishimwe,
niba hari ikintu afite kitagenda, kubera ko yumvise indirimbo zigakora ku
bugingo bwe agahinduka.”
Israel Mbonyi yatangaje ko anezerewe nyuma y’uko akoze
igitaramo cyo kumurika album ye ya Gatanu yise ‘Nk’Umusirikare’
Israel Mbonyi yavuze ko iyi album iriho indirimbo 10
zubakiye ku kuvuga Imana
Israel Mbonyi avuga ko yari afite amazina atatu yashakaga kwita iyi album ye
Israel Mbonyi yavuze ko mu Ukuboza 2023 azakorera igitaramo muri BK Arena cyo kumurika iyi album
Israel yavuze ko Imana yamushyize ku mutima ijambo ry’Imana
ashingiraho yandika indirimbo
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI NYUMA Y'IGITARAMO
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Israel Mbonyi
AMAFOTO: Sangwa Julien&Nathanael
Ndayishimiye-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO