Kigali

Apôtre Apollinaire na David Nduwimana bageze i Kigali bitabiriye igitaramo cya Alex Dusabe-PHOTOS+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2023 23:06
0


Abaramyi b'igikundiro cyinshi mu Karere k'Africa y'Iburasirazuba, Apôtre Apollinaire Habonimana na David Nduwimana, bageze i Kigali aho bitabiriye igitaramo cy'imbaturamugabo cyiswe "East African Gospel Festival" cyateguwe n'umunyabigwi Alex Dusabe.



Mu ma saa kumi n'imwe z'umugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023 ni bwo Intumwa y'Imana Apollinaire Habonimana na David Nduwimana, bageze mu Rwanda. Bakiriye n'itsinda rigari ryari riyobowe na Alex Dusabe, abanyamakuru benshi biganjemo abakora mu Iyobokamana ndetse n'abakobwa bo muri Kigali Protocal.

Aba bakozi b'Imana baje mu Rwanda mu gushyigikira mugenzi wabo Alex Dusabe wabatumiye muri 'Integrity Gospel Concert' yateguye abinyujuje muri East African Gospel Festival ibaye ku nshuro ya mbere. Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023 kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Ubwo bari bageze i Kanombe ku kibuga cy'indege, basangije itangazamakuru uruhisho bafitiye abazitabira iki gitaramo. Apotre Apollinaire yavuze ko ari umugisha ukomeye kuba agiye guhurira ku ruhimbi n'abahanzi nka Aime Uwimana, Alexis Dusabe, David Nduwimana na Prosper Nkomezi.

Uyu mushumba akaba n'umuramyi, uri mu baramyi b'ibihe byose mu Karere, yavuze ko atigeze ananiza Alex Dusabe ubwo yamutumiraga, ati "Izo ngeso zo kunanizanya ntazo nsanzwe mfite. Izo ngezo zo kunaniza bene data barimo gukorera Imana,..ntabwo nabananiza, numvise nishimye,.."

Yateguje abazitabira iki gitaramo cyitezweho guhembura imitima ya benshi, kuzamubona aririmbana n'umugore we. Yongeyeho ko "Ikintu nabwira abanyarwanda ni uko batahusha akaryo, batahusha amahirwe, karibu tuzagira ibihe byiza hamwe, tuzishima mu Mana, kandi twari dukumburanye".

Yavuze ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzaba uri ku rwego ruhanitse cyane mu myaka itanu iri imbere akurikije uko awubona ubu. Yavuze kandi ko atewe ishema n'urwego David Nduwimana agezeho mu muziki dore ko ari we wamuhaye stage bwa mbere.


Apotre Apollinaire yishimiye kugaruka mu Rwanda atumiwe n'umuramyi mugenzi we Alex Dusabe

David Nduwimana utuye muri Australia, nawe watumiwe na Alex Dusabe, ni umunyamuziki w'umwuga cyane dore ko yanawize akibanda mu birimo uburenganzira ku mutungo kamere mu by'ubwenge. Yari amaze imyaka hafi 10 atagera mu Rwanda ndetse n'iwabo mu Burundi.

Yavuze ko umuziki we wakiriwe neza cyane muri Australia, ubu akaba ari we utera indirimbo yubahiriza iki gihugu mu mikino mpuzamahanga ya Rugby. Avuga ko umuziko awukora nk'umwuga. Ayoboye itsinda ry'abantu 35 b'abanyamuziki b'abaririmbyi n'abacuranzi.

Kwinjira muri iki gitaramo East Africa Gospel Festival, Alexis Dusabe yatumiyemo abahanzi b'ibihangange nka Aime Uwimana, Apotre Apollinaire, David Nduwimana na Prosper Nkomezi, ni ukugura itike ya 5,000 Frw mu myanya isanzwe; 10,000 Frw muri VIP, na 20,000 Frw muri VVIP.

Amatike ari kuboneka mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Simba Supermarkets zose, Camelia zose, Lamane zose ndetse no muri Car Free Zone. Hanashyizweho nimero ya telefone ku wagira ikibazo mu kugura itike, iyo akaba ari: 0788880901.

Aya matike yo kwinjira muri "Integrity Gospel Concert" ushobora kuyagura kandi mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa NONEHO [www.events.noneho.com] dusanga ku inyaRwanda.com. Kanda HANO ugure itike yawe hakiri kare.

Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo, yamenyekanye mu ndirimbo nka 'Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino', 'Njyana I Gorogota', 'Igihango', 'Ndagushima', 'Ninde wamvuguruza', 'Gakondo yanjye', 'Amazi y’ubugingo', 'Yesu araje', n'izindi zikomeje kwegereza benshi Intebe y'Imana.

Igitaramo cye gisobunuye ikntu gikomeye ku muziki wa Gospel mu Karere bitewe n'intego yacyo ndetse n'abaramyi b'igikundiro cyinshi yatumiye. Umwihariko w'iki gitaramo ni na wo watumye ibigo binyuranye bihagurukira kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo Ubutumwa bwiza bwamamazwe.

Mu bigo n'Imiryango bihagararanye na Alexis Dusabe muri Integrity Gospel Concert, harimo African Evangelistic Enterprise (AEE), Tear Fund, SOS Children's Village, Hereos Coffee, Uruganda rukora amabati rwa HIPPO, Samsung250 izwiho kugira ibikoresho by'ikoranabuhanga byizewe, Horizon Express, Cozy Safari, ND Consult Ltd, Lamane, n'ibindi byinshi.

Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Alex Dusabe yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo cye n'uruhisho afitiye abazacyitabira. Avuga ko yacyise Integrity Gospel Concert, kubera ko "Imana ikwiriye amashimwe, Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa.

Ni Imana iri 'Integre' kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa."

Akomoza ku ntego y'ibitaramo bye, ati: "Intego y'ibitaramo byacu ni ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry'Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk'uko ijambo ryayo ribivuga ngo 'Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami."

Yavuze ku musaruro witezwe muri iki gitaramo, avuga ko inyungu y'ibanze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira Umwami Yesu, anavuga ko mu bindi bitaramo bizakurikiraho, bazataramira ahantu hagutse kandi hafunguye kuri buri muntu

Uyu muramyi uri mu bakunzwe cyane mu Karere k'Africa y'Iburasirazuba, aragira ati "Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose".

"Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo)."

Dusabe afite amatsiko y'abantu benshi 'bazaza ngo hamwe no gufatanya na Appolinaire, David, Aime na Prosper'. Ati "Tuzatarama ariko by'umwihariko wanjye nzakingura umutima wanjye ngo abantu base nk'abarebamo maze indirimbo nzaririmba zizabaha ishusho y'bimbamo".

"Ndumva abantu bazaza bazatahana umunezero nyakuri, mbega ukuntu Imana yaduhaye umurimo mwiza!!! Uzaza ababaye ari stressed ari deprimé cyangwa yihebeshejwe n'ibibazo by'ubu buzima. Imana izamugenderere atahe yumva yuzuye ibyishimo birimo imbaraga z'ibyiringiro bizima biva ku Mwami Yesu Kristo".

Yakomeje avuga ko nawe afite amatsiko. Ati "Mfite amatsiko n'ibinezaneza by'abantu benshi bazahinduka bagatera umugongo umwijima bagahindukirira umucyo wa Kristo twamamaza.

Ni we nyiri icyubahiro cyose, bikazazana impinduka nziza no mu buzima bwabo kandi bakava mu ngeso mbi bagahinduka beza ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.

Mu buzima busanzwe Alexis Dusabe anezezwa cyane gukora ikintu cyari cyaramunaniye. Ati "Nezezwa no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga. Ibyo bindemera umunezero mwinshi".

Akunda cyane umuryango we, abana be, umufasha we Carine Ingabire ndetse n'abarokore bose. Ati "Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange, uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu".

REBA AMASHUSHO UBWO APOTRE APOLLINAIRE NA DAVID NDUWIMANA BAGERI BAGEZE I KIGALI



Apotre Apollinaire na David Nduwimana bakiranywe urugwiro n'itsinda ryari riyobowe na Alex Dusabe 


Alex Dusabe hamwe na Apotre Apollinaire witabiriye igitaramo cye East Africa Gospel Festival


Apotre Apollinaire yazanye mu Rwanda n'umugore we ndetse bazanaririmbana mu gitaramo cya Alex Dusabe


Kuri iki cyumweru biraba bishyushye muri Camp Kigali mu gitaramo East Africa Gospel Festival cyateguwe na Alex Dusabe


Gura itike yawe hakiri kare, ushobora kuyigura kuri NONEHO.com cyangwa ukajya kuri Simba, Camellia, Lamane na Car Free Zone

AMAFOTO: Rwigema Freddy

VIDEO: Bachir Nyetera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND