Kigali

Amatora yatangiye mu bihembo bya Video Vixen Awards 2023

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/05/2023 21:43
1


Abanyamideli bagaragara mu mashusho y’indirimbo batekerejweho mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu myidagaduro no gukomeza kubafasha kubona amahirwe arimo n’ibikorwa byo kwamamaza kompanyi zinyuranye.



Ku nshuro ya mbere hagiye gutangwa ibihembo mpuzamahanga bigenewe abari n’abategarugori bagaragara mu mashusho y’indirimbo.

Bazaba bashimirwwa uruhare bagira mu iterambere ry’umuziki n’umuryango mugari muri rusange.

Abagera kuri 50 nibo bahatanye mu byiciro bigera ku munani mu matora ari kuba anyuze kuri Noneho Events.

Bitewe ni indirimbo wakunze, washyigikira uwatumye irushaho kuryoha umuhesha amahirwe yo kuzaba uwahize abandi.

Abahatana bari mu byiciro binyuranye birimo umunyamideli mwiza, mu bagaragara mu mashusho y’indirimbo w’umwaka [Best Video Vixen], w’ikinyacumi [Best Decade Video Vixen].

Hari kandi umunyamideli mu bagaragara mu mashusho w’umubyinnyi w’umwaka [Best Dancer Video Vixen], ugira imyambarire ishimwa na benshi [Best Dressed Video Vixen].

Umunyamideli uberwa n’amafoto mu bagaragara mu mashusho y’indirimbo [Best Photogenic Video Vixen], wamamaye cyane [Best Popular Video Vixen].

Umunyamideli uri kuzamuka neza mu bagaragara mu mashusho y’indirimbo [Best New Video Vixen] nuw’intangarugero cyangwa icyitegererezo [Best Inspirational Video Vixen].

Kanda hano ubashe gutora Urutonde rwose rw'abahatanye mu byiciro bitandukanye 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Winnie inana1 year ago
    Akwiye igihembo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND