RFL
Kigali

Icyatumye umutoza wa Arsenal ajyana imbwa mu myitozo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/05/2023 17:50
0


Mike Arteta utoza ikipe ya Arsenal byamenyekanye ko hari imbwa yagiye ajyana mu myitozo kugira ngo ifashe abakinnyi be gukomeza kwitwara neza bashaka intsinzi ndetse ari nako bakomeza kurwanira intsinzi.



Imyaka 19 irashize Arsenal itazi uko igikombe cya Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza gisa. Muri uyu mwaka w'imikino abafana b'iyi kipe icyizere cyari cyose ko bashobora kongera bakagiterura ariko byarangiye byanze mu munsi ya nyuma.

Iyi kipe y'abarashi niyo yayoboye igihe kinini urutonde rwa Shampiyona muri uyu mwaka gusa kubera kunganya imikino myinshi muri iyi minsi ya nyuma byatumye Manchester City ibyaza amahirwe umusaruro ihita yifatira umwanya wa mbere ndetse biranashoboka ko igikombe bagitwara muri izi mpera z'icyumweru nibatsinda ikipe ya Chelsea.

Uku kwitwara neza kwa Arsenal uramutse uvuze ko Mike Arteta abifitemo uruhare rwa 60% ntabwo waba ubeshye kuko nta bakinnyi bakomeye iyi kipe ifite ahubwo yakoresheje ubushobozi n'ubwenge bwe. 

Uyu mutoza ukomoka muri Espagne yagiye akoresha amayeri menshi kugira ngo abone intsinzi harimo n'ayo yakoresheje bitegura gukina na Liverpool.

Imyitozo yabanjirije urugendo rwerekeza kuri Anfield, umutoza wa Arsenal yashyizemo ikinanga cy'indirimbo iririmbwa n'abafana ba Liverpool yitwa You will never walk alone kugira ngo bamenyere uko biba byifashe.

Nk'uko Daily Mail yabitangaje mu kwezi gushize ubwo Arsenal yatangiraga kunganya imikino itari ngombwa kandi igikombe kigishiboka, umutoza yazanye uburyo bushya bwo kujya ajyana imbwa mu myitozo.

Impamvu ibi yabikoraga ni ukugira ngo ifashe abakinnyi kuruhuka mu mutwe mu buryo bworoshye ndetse inabagarure mu mwuka mwiza. Iyi mbwa yiswe 'win'.


Mike Arteta wagiye akoresha amayeri menshi muri uyu mwaka w'imikino harimo no kujyana imbwa mu myitozo


Imbwa yiswe 'win' umutoza wa Arsenal yajyanye mu myitozo 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND