RFL
Kigali

Uburanga bwa Cash Queen, inkumi iri mu ndirimbo Confy yakoreye muri Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/05/2023 15:59
0


Umuhanzi Confy yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Tekova’ igaragaramo Cash Queen, inkumi y’uburanga iri kwigaragaza muri iki gihe muri Tanzania.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, ifite iminota 3’.

Confy yabwiye InyaRwanda ko amashusho yayo yayafatiye mu gihugu cya Tanzania, hagati y’itariki 15-17 Mata 2023.

Ni nyuma y’uko yari amaze kuyikora mu buryo bw’amajwi afashijwe na Producer Loader ndetse na Bob Pro.

Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yakozwe na Joma wo mu gihugu cya Nigeria bahuriye muri Tanzania.

Confy avuga ko iyi ndirimbo yayitondeye byatumye ajya muri Tanzania kuba ariho ayikorera, agahitamo no kuyifashishamo umwe mu bakobwa bagezweho.

Ati “Yitwa Queen ni umwe mu bakobwa b’ikimero bari kwigaragaza cyane muri Tanzania. Ku munsi nafatiyeho amashusho na Diamond yaramushakaga kugirango bakorane mu ndirimbo, ariko icyo gihe ntibyakunze kuko twarimo dukora muri iyi ndirimbo yanjye.”

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Confy yatangiye gukurikirana ibikorwa by'uyu mukobwa, bagiranye ibiganiro byagejeje kumwifashisha mu mashusho y'iyi ndirimbo 'Takeova'.

Uyu mukobwa Mulerwa Queen [Cash Queen] agaragara mu buzima buhenze mu Mujyi irimo Dubai yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, mu gihugu cya Zimbawe n'ahandi. Ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko ariwe washinze sosiyete ya Mulerwa Accessory.




Confy na Cash Queen ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ‘Tekova’


 

Confy yavuze ko yifashishije uyu mukobwa mu gihe na Diamond yamushakaga



Cash agaragaza ko arangamiye gukorana n’abasitari mu rwego rwo kuzamura urwego mu kumurika imideli








KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TEKOVA’ YA CONFY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND