RFL
Kigali

Ed Sheeran, Adele na Harry Style ku rutonde rw’abakire bakiri munsi y'imyaka 35

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/05/2023 18:33
0


Ikinyamakuru Sunday Times cyashyize hanze urutonde rw’abakiri bari munsi y’imyaka 35 y’amavuko mu Bwongereza rugaragaraho ibyamamare nka Ed Sheeran, Adele ndetse na Harry Style.



Umuherwe w'umushoramari waje ku mwanya wa mbere yitwa Duke ku myaka ye 35 afite ubutunzi bufite agacuro ka Miliyari 10 £ akaba afite imitungo mu Mijyi 46 ndetse no mu bihugu 10.

Ed Sheeran ku myaka ye 32 yaje ku mwanya wa karindwi, aho afite ubutunzi bungana na Miliyoni 300 £. Uyu mugabo afite Album ze 6 ikindi ni nawe muntu wagurishije album cyane muri uyu mwaka wa 2023. Yagurishije album yitwa ‘Subtract’.

Adele wujuje imyaka 35 yaje ku mwanya wa 9 akaba afite ubutunzi bungana na £165m. Uyu mugore yagurishije album agera kuri Miliyoni 100 £. Aherutse gusohora itangazo yavuzemo ko ubu kumutimira mu gitaramo ugomba kwishyura 500,000 £.

Umunyamuziki Harry Style ufite imyaka 29 yaje ku mwanya wa 13 akaba afite ubutunzi bungana na £150m. Bivugwa ko ariwe wagurishije album ye cyane mu 2022 abifashijwemo n'inzu akorana nayo ya “Harry’s House’. Muri iki gihe ari mu bitaramo bizenguruka u Bwongereza.

Gopi Hinduja n'umuryango we nibo bari ku mwanya wa Mbere n’ubukire bungana na Miliyari 35 £ yakuye mu bushabitsi bunyuranye. Umwaka ushize uyu muryango wari utunze Miliyari 28.4£. Uwitwa Si Jim Ratcliffe wari umaze imyaka ibiri atari kuri uru rutonde yarugarutseho.

Dua Lipa, umuhanzikazi mu njyana ya 'Pop music,' ku myaka ye 27 yaje ku mwanya wa 21 ku mutungo ufite agaciro ka £75m.

Mu bandi bagaragaye kuri uru rutonde harimo Harry Potter, Daniel Radcriffe ndetse na Emma Watson, aba bombi bafite imyaka 33. 

Ni mu gihe Rad criffe yaje ku mwanya wa 18 n'umutungo ufite akayabo ka Miliyoni 92 £m n’aho Watson afite umutungo uhwanye n'akayabo ka Miliyoni 60£. 


Umunyamuziki Ed Sheeran waje ku rutonde rw'abanyamafaranga bari munsi y'imyaka 35 

Adele wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Hello’ yaje ku mwanya wa Cyenda n’ubutunzi bungana £165m


Harry Style uzwi mu ndirimbo nka ‘Night Changes’ yaje ku mwanya wa 13 akaba afite ubutunzi bungana na £150m   

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak n’umugore we Akshata Murthy batunze Miliyoni £529

Umwanditsi: Jean Harerimana-InyaRwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND