Umuhanzi wavuyemo umuganga, Muyombo Thomas [Tom Close], yavuze ko abafana b’umuziki bakwiye kwihatira gushyigikira umuhanzi wo mu Rwanda kugirango ibyo bamwifuzaho birimo no gutwara ibihembo bya BET n’ibindi azabigeraho.
Yabigarutseho
mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, ubwo yaganirizaga
abiganjemo urubyiruko bitabiriye igitaramo cy’urwenya cya ‘Gen-Z Comedy’
cyabereye kuri Mundi Center- Rwandex, gihuriramo abanyarwenya bakomeye barimo
Fally Merci.
Tom Close
yavuze ko umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda wajyanye no gutera imbere
kw’Abanyarwanda, imvugo y’uko abantu bazi ururimi rumwe nk’inka iracika, abantu
bariga baraminuza, binatuma nawe yarahisemo gukora album ‘Essence’ mu rurimi
rw’icyongereza kubera ko ashaka kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Uyu
munyamuziki yavuze ko mu bihe bitandukanye yumvise abantu bavuga ko abahanzi bo
mu Rwanda bakora ibihangano bitarenga umupaka, ariko avuga ko bishoboka ko umuhanzi
wo mu Rwanda yatwara ibihembo bya BET Awards binyuze mu kuba abafana
bamushyigikira.
Tom avuga ko
kugirango umuhanzi wo mu Rwanda agere ku rwego rwiza, akwiye kugerageza gukora
ibihangano bye mu ndimi zo mu mahanga zigera kure.
Ati “Ese
ntabwo mukeneye kutubona dutwara za BET. Ni ukuvuga ngo kugirango tujye hanze,
tugire n’amahirwe yo gutsindira ibihembo, tugire n’amahirwe yo gutaramira
hanze, ni uko tugerageze no kwagura indimi turirimbamo.”
Avuga ariko
ko gukora ibihangano mu ndimi zo mu mahanga bidahagije, kuko abakunzi b’umuziki
basabwa kubashyigikira.
Ati “Byibuza
icyo ng’icyo. Igisigaye ni mwebwe, abakunzi b’ibihangano byacu, ni
abamenyekanisha ibihangano bazabikora ariko twabanje gukora icyo twagom ba
dukwiye gukora. Rero mwadutumye hanze, turi tayari kugenda, ariko dukeneye
impamba.
Ibihembo bya
BET Awards bimaze imyaka irenga 21 bitangwa. Ni bimwe mu bikomeye bihabwa
abahanzi bihagazeho ku rwego rw’Isi, muri uyu mwaka bizatangwa mu birori bizaba
ku wa 25 Kamena 2023, bitegurwa na Black Entertainment Television.
Ikibuga cy’umuziki cyacuramiye muri
Nigeria kubera gushyigikirwa:
Tom Close
kuba umuhanzi nka Omah Lay wo muri Nigeria, ari mu bakomeye muri Afurika
bituruka ku kuba iki gihugu gishyigikira cyane abanyamuziki, kandi n’abakunzi
b’umuziki bakabigiramo uruhare, bakumva ibihangano byabo ku bwinshi.
Yavuze ko
imiterere y’iki gihugu n’ibindi bituma ‘n’umuhanzi uvutse uyu munsi atangira
gukora ibitaramo muri Afurika’.
Tom Close
avuga ko atekereza ko Omah Lay adafite indirimbo zirenga 20, ariko ‘u Rwanda
yarujemo, yagiye muri Uganda, yagiye Kenya, yagiye muri Afurika y’Epfo ubu ari
mu bitaramo i Burayi’.
Akomeza ati
“Nkeka ko aho hantu nta muhanzi wo mu Rwanda wari wahatekereza ngo akore ibitaramo
bimeze uko, kandi n’icyo twifuza.”
Tom yavuze
ko nk’umuntu ukora akazi ko kuvura abantu, bisaba ko nyiri ubwite abanza
kumenya ko arwaye, hanyuma muganga akamusuzuma akamenya indwara.
Yavuze ko
kwemera ko umuziki wa Nigeria wateye imbere mu nguni zose atari ibintu byo
gushidikanyaho ku buryo n’umwana w’abo uvutse akomera mu muziki. Ati “Twemera
ko Nigeria ituri imbere mu bintu byinshi.”
Leta ya
Nigeria yashoye imari nini mu guteza imbere uruganda rw’imyidagaduro muri iki
gihugu, byatumye abahanzi b’aho bisanga cyane ku isoko Mpuzamahanga. Ingero ni
nyinshi z’abahanzi bo muri iki gihugu nka Burna Boy, Wizkid, Davido, Omah Lay
n’abandi utabasha gutumira uko wiboneye mu bitaramo.
Nka Burna
Boy kugirango aze i Kigali wamwishyura nibura Miliyoni 500 Frw. Aba banyamuziki
baca uduhigo uko bucyeye n’uko bwije mu bitaramo, ku mbuga zicuruzizwaho
umuziki n’ibindi, kandi bamaze kwegukana ibihembo bikomeye ku Isi.
Ubushakashatsi
bwakozwe n’ikigo IFPI, bwagiye hanze ku wa 17 Ukwakira 2020, bwagaragaje ko
uruganda rw’umuziki winjije Miliyari 81.9 € mu bihugu 27 bigize Umuryango
w’Ibihugu by’u Burayi n’ubwami bw’u Bwongereza, kandi uru ruganda rw’umuziki
rwahanze imirimo igera kuri miliyoni 2.
Ubundi
bushakashatsi bwerekanye ko uruganda rw’umuziki rugira uruhare rwa Miliyari
170$ ku ngengo y’imari y’umwaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi
rugahanga akazi ku bantu barenga miliyoni 2.5 binyuze mu bitaramo, gucuruza
ibihangano ku mbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Imibare igaragaza ko uruganda rw’umuziki muri Nigeria rwinjiye Miliyoni 26$ muri Nigeria mu 2014, rwinjiza Miliyoni 34$ mu 2018, biteganyijwe ko muri uyu mwaka uru ruganda ruzinjiriza Nigeria nibura Miliyoni 44$.
Tom Close yagaragaje ko umuziki wa Nigeria wabaye Mpuzamahanga kubera uburyo abatuye iki gihugu bashyigikira abahanzi
Tom Close
avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kugerageza kuririmba mu ndirimbo zo mu
mahanga mu rwego rwo kwagura ibyo bakora
TANGA IGITECYEREZO