Ni gacye mu itangazamakuru wumva inkuru z’umuntu runaka uzwi mu myidagaduro, Politiki cyangwa se n’indi ngeri y’ubuzima agaruka ku rugendo rwe rw’ubuzima agashimagiza mugenzi we yumvikanisha ko ariwe wabaye intangiriro y’urugendo rw’ubuzima bwe no gukomera.
Bishobora
kuba biterwa n’impamvu zinyuranye, buri wese yakora isesengura rye! Ariko
ntuzatungurwe no kuba umuhanzi yakoranye indirimbo na mugenzi we akaba ariwe
uhihibikanira mu kuyimenyekanisha, mugenzi we akaruca akarumuri nk’aho
ntacyabaye.
Ashobora no
kumutumira mu gitaramo yateguye akamwishyura, akanamugaragaza mu bazitabira
igitaramo cye, ariko bikagera ku munsi wa nyuma wa muhanzi atarabwira abakunzi
be cyangwa se abamukurikira ko ari umwe mu bazaririmba muri icyo gitaramo!
Ubanza biterwa n’amasezerano baba bagiranye, cyangwa se kutishimira iterambere rya
mugenzi we, wikorere isesengura….
Mu ijoro ryo
kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023 mu gitaramo cya Gen- Z Comedy, umunyarwenya
Mugisha yumvikanishije ko imyaka irenga 10 amaze mu ruganda rwa Cinema n’ibindi
bikorwa bishamikiye ku buhanzi, byagize urufatiro rukomeye kugeza n’uyu munsi
bitewe n’imbaraga yashyizemo no kuba ababyeyi be barabonye ko Tom Close nawe
yahiriwe mu rugendo rw’ubuhanzi.
Clapton
yavuze ko mu bihe bitandukanye iyo ahuye na Tom Close yongera kumwibutsa
ishimwe afite ku mutima ku bw’imyitwarire myiza imuranga mu buhanzi, yatumye
ababyeyi be babona ko ‘bya bintu bishoboka’ kandi ‘bidaherekezwa no kuba mu biyobyabwenge’.
Ati “Njyewe
ngira ngo buri munsi iyo duhuye ndabikubwira y'uko wambereye icyitegererezo
byatumye ababyeyi banjye banyemerera gukora akazi kanjye ku buhanzi. Nk'uko
nabikubwiye buri gihe bambwiraga ko nimba umusitari nzaba ikirara nkajya mu
biyobyabwenge bagahora bafite ubwo bwoba nkabaha urugero rwa Tom Close bigatuma
bavuga ngo ubwo ukurikira [Ureberera] Tom Close genda ubikore. Ibyo nzahora
mbikubwira ugihari."
Tom Close
yavuze ko asanzwe ari umufana w’ibihangano bya Clapton umunsi ku wundi, kandi
ko akunda uburyo agaragaza itandukaniro na bagenzi be bahuriye muri uyu mwuga.
Uyu muhanzi
wavuyemo umuganga, yavuze ko abantu batandukanye n’iyo mwaba muvukana, bityo
buri wese afite umurongo w’ubuzima ‘bwawe utandukanye n’undi uwo ari we wese ku
Isi’.
Tom uherutse
gusohora album ‘Essence’ avuga ko buri wese ari mu mwanya we, ntawe ubereye mu
mwanya undi. Avuga ko kugira ngo ugere ku nzozi zawe ‘mbere na mbere ni
ukuzisobanukirwa’.
Akomeza ati “Ikindi
ukamenya ko ni wowe muntu wenyine ufite ubushobozi bwo kuba wowe kurusha abandi
bose basigaye ku Isi.”
Tom avuga ko
guharanira kugera ku nzozi zawe, bisaba kudaharanira kuba undi ahubwo ‘ugomba
gukora ibyo ugomba gukora’.
Uyu
munyamuziki avuga ko urugendo rwo kwisobanukirwa ukamenya icyo ushaka gukora,
uhera ku byo wowe wumva ko bikoreheye, abandi bakabona bikomeye.
Umunyarwenya
Fally Merci utegura ibi bitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ agaragaza ko bimaze kugera
ku rwego rwiza, ariko kandi agasaba gukomeza gushyigikirwa.
Ati “Njyewe ndishimye bitewe n’aho igeze. Ni urubuga rw’abanyarwenya, akenshi mwabonye abantu mutazi, ni ukumurika abanyarwenya ku rwego rw’Igihugu. Twashatse gushyiraho urubuga ku bantu bashaka guseka nkawe uri hano. Tuzakomeza kugeza tutarushye…”
Tom Close yatangaje ko imyaka 18 amaze mu muziki, yubakiye ku kwimenya uwo ari we byatumye hari aho ageze
Tom Close yavuze ko buri wese akwiye guharanira kugera ku nzozi ze kuko buri wese aremye mu ishusho ye
Tom Close yavuze ko ari umufana ukomeye w’ibihangano bya Clapton
Clapton yavuze ko ababyeyi be bari bafite ubwoba bw’uko ashobora kuzavamo ikirara
Mu rwego rwo kwagura 'Gen- Z Comedy', Fally Merci yongeyemo igice cyo kuganira n'abantu bazwi mu myidagaduro
Clapton
yabiteyemo urwenya avuga ko ishuri umwana wa Tom Close yigaho ari naryo uwe
yigaho ariko ajya agorwa no kumusubirishamo amasomo
Tom Close
yifashishije telefoni ye yafashe amashusho ubwo abakunzi be b’ibihangano bye
baririmbaga indirimbo zirimo ‘Si beza’ yakunzwe mu buryo bukomeye
Fally Merci yateye urwenya ku kuntu umugeni yasohokeye mu ndirimbo yo kwamamaza serivisi ya ‘Macye Macye’ ya MTN bitewe n’uko hari habuze indirimbo ya gakondo
Umunyarwenya
Kadudu yagaragaje uburyo ‘Urukundo rwo muri iki gihe rwabaye urupagani’
Benitha yagarutse ku kuntu yakuze ashaka kuba umunyamakuru none ubu akaba yaravuyemo umunyarwenya
Rwagaju yavuze kuri Se wishwe na Covid-19. Uyu munyarwenya yagaragaje ko kubasha
gutamira abitabiriye ‘Gen- Z Comedy’ ari ikintu gikomeye yagezeho
Promesse Kamanda usanzwe uzwi mu bafata amafoto yagaragaje ko ajya anyuzamo agatera urwenya
Umunyarwenya 'Kamaro' ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo cy'urwenya
Muri iki gitaramo, hifashishwa Dj uvanga umuziki igihe umunyarwenya atarazamuka ku rubyiniro
Umunyarwenya uzwi nka 'Uzagende kuri Moto' ndetse na Rusine Patrick [Uri hagati]
Fally Merci
yateye urwenya ku bwiza bw'abakobwa akunze kubona i Kanombe
Rocky uzwi mu basobanura filime ni umwe mu bari bizihiwe muri iki gitaramo
Patrick Rusine ukorera Kiss Fm byageze aho asanga Fally Merci ku rubyiniro
Abarimo Dj Diddyman [Uwa kabiri uvuye ibumoso] bakozwe ku mutima n'abanyarwenya bigaragaje muri iki gitaramo
Umunyarwenya Babo yateye urwenya ku ngingo zinyurnye z'ubuzima
Muhinde ni umwe mu bishimirwa cyane- Akunze gutera urwenya cyane cyane ku kuntu ariwe mugufi mu muryango w'iwabo
Yitwaje gitari kugirango abashe kumvikanisha neza ibyo yari yateguye
Umunyarwenya Rufendeke ukunze gutembagaza benshi muri 'Gen-Z Comedy'
Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Isibo Tv, Zaba Missed Call
KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘ESSENCE’ TOM CLOSE AHERUTSE GUSHYIRA HANZE
">
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMWE MU BANYARWENYA MUHINDE
Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo ‘Gen-Z Comedy’ cyo ku wa 18 Gicurasi 2023
AMAFOTO:
Nathanael Ndayishimiye-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO