RFL
Kigali

Bushali yerekeje i Burayi aho agiye gukorera ibitaramo bizenguruka umugabane-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/05/2023 7:36
0


Saa saba n’iminota 10 ni bwo Bushali yari ahagurutse ku kibuga mpuzamahaga cya Kanombe aho yerekeje mu bitaramo bizenguruka Uburayi.



Uyu muraperi wari uherekejwe n’umuraperi Slum Drip uzwi cyane nka Gatonyanga banabana mu itsinda rya KinyaTrap, yabwiye inyaRwanda.com ko uru rugendo ari rwo runini akoze ariko rwuzuyemo umugisha.

Bushali yavuze ko kimwe mu bimujyanye ari ukurangiza imishinga imwe n’imwe yo kuri Album, "Full Moon", yitegura gusohora, no kuhakorera ibitaramo bitandukanye ahafite.

Yagize ati”Yego nibyo nerekeje ku mugabane w’uburayi, aho nzakorera ibitaramo bitandukanye ndetse no kurangiza imwe mu mishinga y’indirimbo zanjye.”

Bushali yabwiye inyaRwanda.com ko na mbere uru rugendo yari arufite, bitewe na Album yagombaga kurangiriza kuri Uyu mugabane, gusa bamwe mu banyaRwanda bahatuye bakimara kumenya ko ari mu nzira zijyayo, bifuje ko abataramira.

Biteganyijwe ko mbere y’uko Bushali atangira ibitaramo, azabanza kwitabira Festival izabera i Lille mu Bufaransa nyuma y’aho akorere ibitaramo i Paris, u Bubiligi, Poland n’ahandi.


Bushali mbere yo guhaguruka yasezeye Slum Drip wari wamuherekeje

Bushali ni umwe mu baraperi bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda yatangiye mu mpera za 2013.

Amaze gusohora Album eshatu zirimo 'Nyiramubande', ‘Ku gasima, ‘!B!HE B!7’ ndetse na Full Moon ari guteguza igiye kuba iya kane.


Bushali yari acigatiye imashini yuzuyemo Album ye


Bushali ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege


Ubwo Bushali na Slum Drip bari bageze ku Kibuga cy’indege


AMAFOTO: RWIGEMA Freddy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND