RFL
Kigali

Rusizi: Ibigo nderabuzima byagaragaje ko hari ikibazo cyo kutagira ababyaza babyize

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/05/2023 10:05
0


Mu bugenzuzi bwakozwe n'Inama y'Igihugu y'Abaforomo n'abaforomokazi n'Ababyaza bwakoreye mu bigo nderabuzima byo mu karere ka Rusizi, ababiyobora bagaragaje ko bafite ikibazo cyo kutagira ababyaza bahagije ndetse hari ahatari n'umwe.



Ubwo bugenzuzi bwatangiye kuwa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, ubwo Abakozi b'Inama y'Igihugu y'Abaforomo n'abaforomokazi n'Ababyaza (NCNM) bari kumwe n'itsinda ry'urugaga rw'abakora imyuga ishingiye ku buvuzi (RAHP) barinmo gusura abakorera mu karere ka Rusizi bakareba niba abakora iyo myuga bafite ibyangombwa bibemerera kuyikora ndetse bakanaganira nabo bakumva ibyifuzo byabo.

Kugeza kuwa Kane tariki ya 18 Gicurasi 2023, mu bigo nderabuzima byasuwe mu karere ka Rusizi byagaragaye ko hari ibibazo by'Abafomo n'abaforomokazi bake ariko by'umwihariko hari ikibazo  cy'ababyaza bize bigiye kubyaza kuko ahenshi hashyirwa umubyaza umwe gusa.

Abaforomo n'abaforomokazi n'Ababyaza baganiriye na InyaRwanda.com bagaragaje ibibazo bibangamira imitangire ya serivisi ndetse bagaragaza kuba ari bake batabona umwanya w'ikiruhuko nk'abandi bakozi ba Leta. 

Umwe mu baganiriye na InyaRwanda.com yavuze ko abakora mu bigo nderabuzima biherereye kure y'umujyi wa Rusizi babangamiwe n'umubare muto w'Abaforomo n'abaforomokazi ariko igikomeye ni ukuba hari ikibazo cy'ababyaza.

Yagize ati: "Abaforomo n'abaforomokazi dukorera mu bigo nderabuzima biri kure, usanga gutanga serivisi bitatworohera kuko nko kuba umuntu atuye i Kamembe cyangwa i Gihundwe, ugakorera nko mu kigo nderabuzima kiri mu Murenge wa Bweyeye cyangwa Gikundamvura, ubwo ntabwo mvuze za Nyabitimbo;

Usanga abitabira kuhakorera kuko utekereza nko kujya Bweyeye ufite umuryango nka Kamembe cyangwa ukeneye kujya ujya kwiga I Nyamasheke  cyangwa i Kigali ugasanga imishahara baduha ishobora gushirira mu nzira kuko tuba dukeneye kwiga ngo twongere ubumenyi dufite mu mwuga."

Undi muforomo avuga ko kubura kw'ababyaza bituma abaforomo bakora ibyagakozwe n'abize kubyaza ndetse ntibagire umwanya wo kuruhuka.

Yagize ati: "Mu kigo nderabuzima cyacu tumaze igihe nta mubyaza dufite ku buryo usanga aritwe tubyaza kandi ubumenyi dufite ntabwo wabugereranya n'abize kuvura. Kubyaza kandi nubwo tubikora ntabwo ari imirimo twakagombye gukora kuko n'inshingano dufite zo kuvura indwara naho turacyari bake kuko bisaba umuforomo gukorera nko muri serivisi eshatu ndetse kubona umwanya wo kuruhuka biragoye cyane.

Turasaba ababishinzwe kwiga uburyo abakora ku bigo nderabuzima biri kure ko bashyirirwaho uduhimbazamusyi dutuma abize ubuforomo n'ububyaza bitabira kuhakorera kuko nko Mirenge ya Butare na Bweyeye, biragoye kubona Abaforomo n'Ababyaza bemera no kuhakorera kubera uburyo gukora ingendo bihenze igihe ushaka gusura umuryango."

Ikigo nderabuzima cya Mashesha mu Murenge wa Gitambi mu bugenzuzi bwakozwe n'Inama y'Igihugu y'Abaforomo n'Abaforomokazi n'Ababyaza, basanze iki kigo nderabuzima nta mubyaza kigira ndetse kimaze amezi arindwi umubyaza umwe cyari gifite asezeye akaba atarasimburwa.

Umuyobozi w'iki Kigo nderabuzima cya Mashesha, Ndagijimana Gervais, yabwiye InyaRwanda.com ko batanze raporo muri Minisiteri y'ubuzima ndetse bahabwa uburenganzira bwo gushaka umukozi kugeza ubu akaba ataraboneka.

Yagize ati: "Ubusanzwe twari dufite umubyaza umwe ariko hashize amezi 7 asezeye. Umubyaza aba akenewe ariko igihe adahari abaforomo n'abaforomokazi bacu bazi kubyaza nta muntu wavuga ko yashatse serivisi agiye kubyara ngo abure umubyaza. Buri munsi twakira ababyeyi kandi turababyaza abo binaniranye tukabajyana ku bitaro."

Ndagijimana, yakomeje agira ati: "Umubyaza twari dufite amaze kugenda, twahise twandika ibaruwa tubimenyesha Minisiteri y'ubuzima badusaba ko dushaka undi ufite ibyangombwa bakamuduha ariko twaramubuze kandi ikibazo cy'abakozi baba bakenewe ariko bakanga gukorera mu byaro. 

Iki ni ikibazo dusangiye n'abacu bo mu bigo nderabuzima biri kure y'umujyi ariko twebwe twagize ingorane uwo twari dufite aragenda ariko turacyategereje uwakwemera kuza gukorera hano. 

Umwanditsi Mukuru w'Urugaga rw'abakora Imirimo ishingiye Buvuzi (RAHP), RTD Major Gasherebuka Jean Damascene, aganira na InyaRwanda.com nawe yavuze ko igenzura barimo basanze hari ibikwiye gukosorwa ariko bakishimira ko abatanga serivisi z'ubuzima mu karere ahenshi bubahiriza amategeko abagenga.

Agira ati: "Twaje kureba ko abakora imirimo ishingiye ku buvuzi ko bujuje ibisabwa kugira ngo bahe abaturage serivisi z'ubuvuzi, abaturage bafite ubushobozi bwo kuzitanga. Abo twasanze batujuje ibisabwa twicaraga tukumva ibyifuzo byabo tukabereka inzira banyuramo bakabona ibyangombwa bisabwa.

Hari aho twasanganga nko mu isuzumiro hakora umuntu wize ubutabire n'Ibinyabuzima (Bio Chimie) abo twasabye ko bahagarara hagashyirwamo abize gusuzuma indwara. Nubwo hari bike bikenewe gukosorwa ariko icyo twashimye mu karere ka Rusizi ni uko ahenshi bubahiriza ibisabwa  bitewe n'uko ubona ubuyobozi bwa hano babyumva kandi bakurikiraho umunsi ku munsi.

Umwandutsi Mukuru w'inama y'Igihugu y'Abaforomo n'abaforomokazi n'Ababyaza, Kagabo Innocent yavuze ko ibibazo byose byagaragajwe n'abaforomokazi n'Ababyaza bizakorerwa ubivugizi.

Yagize ati: "Haracyagaragara umubare muto w'Abaforomo n'abaforomokazi n'Ababyaza ariko nk'abaforomo, Minisiteri y'ubuzima yatangiye kubongera, hari aho usanga bamaze kugera ku baforomo 10 kandi mu bihe byashize bari 5, hari aho biyongereye nubwo iyo mibare idahagije ubushobozi bubonetse dusanga byaba byiza biyongereye." 

Kagabo yakomeje avuga ko baganiriye n'abaforomo, abaforomokazi n'Ababyaza babagezaho ibyifuzo byabo ndetse ahamya ko bazakora ibishoboka ibyo bifuje bikubahirizwa. 

Bimwe mu byifuzo baduhaye ni uko integanyigisho ibafasha kwihugura mu bijyanye n'umwuga wabo n'uko twakora integanyigisho no mu rurimi rw'Igifaransa bitewe n'uko hari abarwizemo kuko iyo basanzwe bakoresha yari mu cyongereza. Tugiye kureba uburyo abakoresha igifaransa twabakorera integanyigisho iri mu rurimi bizemo kuko babitugaragarije nk'imbogamizi."

Kagabo yabwiye InyaRwanda ko kuba mu Rwanda umubare w'ababyaza ari muto bituma mu bigo nderabuzima byasuwe usanga bafite umubyaza umwe ku kigo nderabuzima. Yagize ati "Muri ubu bugenzuzi turimo gukora, ikibazo twabonye ahenshi ni ubuke bw'ababyaza kuko usanga bafite umubyaza umwe ku kigo nderabuzima.

Ababyaza handitse 2085  twanditse tukabaha ibyangombwa bibemerera gukora umwuga w'Ububyaza ni bake kuko harimo abari mu kazi badahagije, abandi barimo kwigisha mu mashuri dufite. Amashuri makuru na Kaminuza dufite tugomba kongera imbaraga mu kwigisha kugira umubare w'ababyaza wiyongere ndetse byaba ngombwa tugashaka abadufasha kwigisha baturuka mu bihugu by'Akarere u Rwanda ruherereyemo kugira ngo ababyaza bakenewe baboneke.

Inama y'Igihugu y'Abaforomo n'abaforomokazi n'Ababyaza yatangarije InyaRwanda ko ubwo bugenzuzi busozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023 bwagenze neza ndetse basanze abaforomo n'abaforomokazi n'Ababyaza bubahiriza amabwiriza n'amategeko ku buryo bushimishije ndetse ko ibibazo bagaragaje ubwo bazaba basoza iryo genzura, bazahura n'Ubuyobozi babugezeho ibibazo byagagajwe mu bigo nderabuzima byasuwe.

Itsinda ry'abakozi n'Inama y'Igihugu y'Abaforomo n'abaforomokazi n'Ababyaza ndetse n'iry'Urugaga rw'abakora Imirimo ishingiye Buvuzi bagomba gusura Ibigo nderabuzima 18, amavuriro yigenga n'ayatanga ubuvuzi bw'ibanze akorera mu karere ka Rusizi.


Muri Rusizi bahangayikishijwe no kutagira ababyaza bahagije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND