RFL
Kigali

Wari uzi ko kugira ibiro bike cyane nabyo bigira ingaruka ku buzima bwawe?

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/05/2023 21:58
0


Mu gihe umubyibuho ukabije ukomeje kuba ikibazo cy'ingutu ku buzima bwa benshi, kunanuka birenze nabyo bishobora guteza ibibazo bitoroshye ku buzima bwa muntu.



Nubwo bimeze bityo ariko, hari uburyo bwinshi kandi bukwiye abantu batarasobanukirwa neza bwo kongera ibiro. Abantu benshi usanga bagerageza kongera ibiro byabo mu buryo budakwiye, bikabaviramo ingaruka zindi zikomeye ku buzima bwabo.

Nigute ushobora kongera ibiro mu buryo bwiza?

Muri rusange, kurya karori nyinshi kuruta izo umubiri watwitse bizavamo kwiyongera kw'ibiro. Ibiryo birimo karori nabyo birakenewe cyane kugira ngo ubigereho. 

Byibura, kurya karori 300-500 buri munsi zirenze kuzo umubiri wawe utwika, birahagije kugirango ibiro byiyongere. Ariko kugira ngo byiyongere byihuse, umuntu akenera kurya karori 1.000 ku munsi.

Inama zikurikira zagufasha kongera ibiro vuba kandi neza:

1. Kurya inshuro eshatu kugeza kuri eshanu ku munsi

Kurya byibuze gatatu ku munsi bishobora koroshya kwiyongera kw'intungamubiri za karori. Gufata utuntu tworoheje hagati yayo mafunguro nabyo bishobora kugufasha kongera umubare wa karori mu mirire yawe.

2. Imyitozo ngororamubiri yo kongera ibiro

Gukora iyi myitozo byibuze gatatu mu cyumweru bizagufasha mu kongera no gukomeza imitsi. Iyi myitozo ni ngombwa ku girango ibiro byiyongere. Kugira ngo ukomeze kongera ibiro niba unanutse, uzakenera gushyira imbaraga mu myitozo ukora yongera ikanakomeza umubiri.

Abantu bakora imyitozo buri gihe bagomba kumenya neza ko barya ibiryo bifite kalori zihahije kugirango barebe ko baha umubiri wabo amavuta ahagije.

3. Kurya poroteyine zihagije

Ifunguro rifite proteine zihagije rifasha mu gukura kw'imitsi. Hamwe n'imyitozo isanzwe, kurya garama 0.8-2.0 za proteine kuri bikuza imitsi y'umuntu. Ibi, ni ingenzi kugira ngo ibiro byiyongere. Ibiryo birimo proteyine birimo amagi, inyama, amafi, imbuto, n'ibinyamisogwe.

4. Kurya amafunguro akungahaye kuri karubone n'amavuta y'ingirakamaro mu mubiri

Kurya ibintu bikungahaye kuri karubone hamwe n'amavuta meza kuri buri funguro bizagufasha kongera umubare wa karori n'intungamubiri mu mirire yawe.

Gutandukanya amavuta meza n'atameze neza ku buzima bwawe ni ngombwa. Amavuta meza muri rusange ni akoranye ibinure karemano aboneka mu biribwa nk'ubunyobwa, avoka, amavuta y'ibimera, n'amafi.

Amavuta atari meza ni amavuta aca mu nganda arimo ibinure byinshi. Ubu bwoko bw'amavuta buboneka mu biribwa bikaranze cyangwa byokeje nk'inyama z'inka, ingurube, n'intama.

5. Kunywa ibinyobwa birimo kalori nyinshi

Abantu bagira ubushake buke bwo kurya, bashobora kubonera karori nyinshi muri ibyo binyobwa kurenza izo babonera mu ifunguro rinini. Ibi bitanga intungamubiri zitagije kandi zitatuma umuntu yumva ahaze cyane.

6. Shakisha ubufasha aho bikenewe

Inzobere mu by'ubuzima no kugaragara neza, zitanga inama z'ingirakamaro mu gutegura neza amafunguro akwiye na gahunda z'imyitozo ngororamubiri mu gufasha kongera ibiro byawe.

Kongera ibiro neza bisaba kwihangana no kwiyemeza. Ntabwo buri gihe ariko ubona ingaruka ako kanya.

Kugira ibiro bike kandi bishobora gutera ibibazo bitandukanye by'ubuzima, bityo, haraho bikenerwa kubyibuha. Nubwo ari ibisanzwe gushaka kubyibuha vuba, ni ngombwa no kubikora neza.

Abantu bashaka kubyibuha, bagomba gukomeza kurya indyo yuzuye kandi bagakomeza gukora imyitozo ngororamubiri ihagije nk'uko tubicyesha medicalnewstoday.com.


Umwanditsi: Brenda MIZERO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND