Kigali

Abakinnyi ba Sunrise FC biriwe baragiye inka mu buryo bwo kwitegura Kiyovu Sports

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/05/2023 19:40
2


Ikipe ya Sunrise FC iri mu myiteguro ikomeye yo kwitegura ikipe ya Kiyovu Sports ndetse bashaka kubuza igikombe cya shampiyona.



Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi, ni bwo ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Burasirazuba bw'u Rwanda, yakomezaga imyitozo yitegura ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 29. Sunrise FC, izakira Kiyovu Sports tariki 21 Gicurasi, mu mukino w'ishiraniro, uzabera kuri sitade y'Akarere ka Nyagatare kuva ku isaha ya Saa 15:00 PM.

Uyu mukino, usobanuye byinshi, ndetse ni umukino Kiyovu Sports yatezwe kuko n'amakipe bahanganye yiteze ko ari ho izagwa. Nyuma yo gukora imyitozo yo kuri uyu wa kane, abakinnyi ba Sunrise FC bakoze urugendo aho batembereye akarere ka Nyagatare, bajya mu bice bitandukanye by'akarere iyi kipe iherereyemo.

Aba bakinnyi kandi muri uru rugendo bakoze, bageze n'aho baragira inka dore ko akarere ka Nyagatare kazwiho cyane ubworozi bw'Inka

Abakinnyi ba Sunrise FC bamaze iminsi 4 nta fone bafite ndetse bari kuba hamwe kuva ku wa mbere, aho intego ari imwe yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports.

N'ubwo Sunrise FC ishaka kwambura igikombe Kiyovu Sports, ariko nayo ntirizera ko izaguma mu cyiciro cya mbere kuko kuri ubu iri ku mwanya wa 11 n'amanota 31, inganya na Marine FC iri ku mwanya wa 12.Uwambajimana Lean uzwi nka Kawunga, ntabwo azakina umukino wa Kiyovu Sports 


Sunrise FC ntabwo yagarukiye aho kuko yafashe n'urugendo yerekeza ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda (Kagitumba)

Sunrise FC ubwo yari igeze ku Inka, ahitwa Ryabega



Batembereye bararuhuka mu kwitegura Kiyovu Sport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Philippe1 year ago
    Gutemberera munka se nibyo bizatuma badutsinda? Turaje tuzabatsinde basubire munka byibura bazanywe namata
  • MUNEZERO Ernest1 year ago
    Ese ubu nkumutwe wiyi nkuru wateruwe nuwuze neza umwuga w’itangazamakuru?imyitozo yo kuragira inka mu kwitegura uwo muzakina?mutuma duseka ibyo muduha.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND