RFL
Kigali

The Ben, Bruce Melodie, Bwiza na Brianne mu barenga 25 Bob Pro yahurije kuri album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2023 11:48
0


Producer Bob ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu kunononsora indirimbo (Mastering), yatangaje urutonde rurambuye rw’abanyamuziki yahurije kuri album ye ya mbere yise ‘Ni neza’ mu rwego rwo gukomeza gushyira itafari ku rugendo rw’umuziki.



Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, ni bwo Bob Pro yagaragaje amazina y’abahanzi bo mu Rwanda bari kuri iyi album izakurikirwa n’izindi azakora.

Ni album yihariye iriho indirimbo 15. Ariko Bob Pro yahisemo kugaragaza izina ry'indirimbo imwe gusa yitwa 'For Life' yakoranye na Afrique ndetse na Okkama.

Indirimbo ya kabiri yayikoranye na Juno Kizigenza, iya gatatu ayikorana na Ariel Wayz na Nel Ngabo, iya kane arongera ayikorana na Juno Kizigenza afatanyije na Kivumbi King.

Iya gatanu ayikorana na Niyo Bosco na Alyn Sano, iya gatandatu ayikorana na Mistaek na Kevin Kade, iya karindwi ayikorana na Kenny Sol na Kivumbi King, iya munani ayikorana na Deejay Pius, Amalon na Sintex.

Ku mwanya wa cyenda harimo indirimbo ye na Okkama; ni mu gihe ku mwanya wa 10 hariho indirimbo ya Mistaek, Bushali, Papa Cyangwe na Dj Brianne. Yago ari ku mwanya wa 11, Chriss Eazy na Bruce Melody ku mwanya wa 12.

The Ben ari ku mwanya wa 13, umuraperi Ish Kevin ku mwanya wa 14 n'aho ku mwanya wa 15 hariho Bwiza na Niyo Bosco.

Ni album yakozweho n'abahanga mu muziki barimo Producer Ayo Rash, Element, Kozze, Fanta, Pro ZED, Niz Beatz, Loader, Santana ndetse na X.

Bob Pro yabwiye InyaRwanda ko yakoze indirimbo nyinshi, byatumye azishyira mu byiciro mu buryo zizagenda zisohoka kuri album yateguye. Avuga ko yatangiriye ku bahanzi bo mu Rwanda, akazakomereza ku bahanzi bo mu mahanga.

Ati “Amazina y'indirimbo ntabwo duhita tuyatangaza. Ariko buri uko tugiye gusohora indirimbo tuzajya dutangaza izina ryayo. Tekereza ku ndirimbo ya mbere tugiye gusohora, urumva ko hari impamvu ariyo yabanje, ni ibyo kwibazwaho.”

“Indirimbo ni nyinshi, twarazigabanyije, tuzishyira mu bice bibiri cyangwa bitatu kubera ko ni nyinshi, harimo na zimwe z'abahanzi bo hanze, ndashaka kugirango tubanze dukore kuri izi zisohoke, nyuma dushyiremo n'izindi z'aqbahanzi bo hanze." 

Producer Bob yagaragaje urutonde rw’abahanzi yahurije kuri album ye ya mbere yise ‘Ni neza’

 

The Ben ari ku mwanya wa 13 mu bahanzi bafite indirimbo kuri iyi album 'Ni neza' ya Bob Pro 

Bruce Melodie yahuriye mu ndirimbo na Chriss Eazzy ishyirwa ku mwanya wa 12

Umuhanzikazi Bwiza witegura gusohora indirimbo ye nshya, ari kuri iyi album ya Bob Pro mu ndirimbo yahuriyemo na Niyo Bosco 

Dj Brianne uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga azumvikana kuri iyi album mu ndirimbo yahuriyemo na Mistaek, Bushali na Papa Cyangwe


Bob Pro avuga ko yagize igihe cyo guhitamo abahanzi yahurije kuri iyi album, yiteze ko abantu bazayikunda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND