RFL
Kigali

Uwahaye Impyiko Selena Gomez ababajwe n’uko uyu muhanzikazi yasubiye ku nzoga

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/05/2023 10:04
0


Francia Raisa wahaye impyiko Selena Gomez ubuzima bwe buri habi, yatangaje ko yababajwe no kumenya ko uyu muhanzikazi yongeye gusubira ku kunywa inzoga.



Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Selena Gomez, amaze iminsi micye atangaje ko yasubiye ku kunywa inzoga nyuma y’imyaka myinshi yarazihagaritse bitewe n’ibibazo by’ubuzima.

Ibi hari abo byashimishije n'abo byababaje barimo umukinnyi wa filime Francia Raisa wahoze ari inshuti magara ya Selena Gomez yanamwitangiye mu 2017 amuha impyiko ubwo ubuzima bwe bwari habi akamutabara.

Mu kiganiro Francia Raisa yagiranye na Hollywood Reporter, yavuze ko yababajwe n’uko Selena yasubiye ku nzoga. Yagize ati: “Sinumva impamvu atakomeza gufata neza impyiko namuhaye. Yagakomeje kuzirinda icyatuma zangirika”.

Francia yakomeje agira ati: “Ndabyemera ko afite uburenganzira bwo kunywa inzoga ariko arabizi ko yigeze kugira ibibazo by’impyiko nkamwitangira. Ntabwo nabikoze ngirango azongere azangize. Byarambabaje kumvako aho gukora ibizirinda yasubiye ku nzoga aziko zizangiza impyiko”.

Hollywood Reporter yatangaje ko Francia Raisa amaze igihe kitari gito yibasira Selena Gomez kuva ubushuti bwabo bwarangira aho aherutse no gutangaza ko uyu muhanzikazi yahise amwicaho ntiyongere kumwikoza kuva yamara kumuha impyiko ibyabo byarangiriye kwa muganga.

Selena Gomez wasubiye ku nzoga, yatangaje ko yabanje kugisha inama umuganga umukurikirana akabimwemerera akamubwira ko impyiko ze zihagaze neza ntakibazo yagira anyweye agasembuye. Ibi ariko byababaje Francia Raisa wamuhaye impyiko ubwo ize zari zagize ikibazo bakazimubaga mu 2017.

Francia Raisa wahaye impyiko Selena Gomez, yababajwe n’uko uyu muhanzikazi yasubiye kunywa inzoga 

Muri 2017 nibwo Francia yahaye impyiko Selena Gomez 

Aba bombi bahoze ari inshuti magara

Francia Raisa yavuze ko Selena Gomez yarakwiye kurinda impyiko aho kunywa inzoga zizangiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND