RFL
Kigali

Real Madrid: Florentino Perez yagarutse ku bakinnyi ashaka kugura mu mpeshyi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/05/2023 11:39
0


Ikipe ya Real Madrid ikomeje kugaragaza imbaraga nke ugereranyije n'uko yari imeze mu mwaka washize. Ku ikubutiro yaraye ibujijwe kongera gukina umukino wa nyuma muri UEFA Champions League.



Ikipe ya Real Madrid, yaraye ikubitiwe mu murima ibuzwa kurya imbuto yari yaramenyereye kurya. Ibi byatumye Perezida wayo Florentino Perez agaruka ku bakinnyi batatu yifuza kuzazana mu ikipe, ikongera ikaba Real Madrid bose batinya.

Umutoza wa Real Madrid kubera ikibazo cy’abakinnyi badahagije, hari bamwe yagiye ahindurira imyanya, bityo iyo bakinagaho nayo ikazamo icyuho. 

Urugero rwiza ni nk’umukinnyi ukina mu kibuga hagati Eduardo Camavinga muri uyu mwaka yakunze gukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso.


Ikipe ya Real Madrid ifite icyuho mu myanya itandukanye 

Ubu igikenewe mu ikipe ya Real Madrid ni ukuzana abakinnyi baziba icyuho mu myanya itagira abakinnyi bahoraho. Ikindi igomba kuvugurura ikazana abakinnyi bakiri bato kuko harimo bamwe mu bakuze ku buryo utakwizera ko bazamara imyaka ibiri bagikina umupira w’amaguru.

Inkuru dukesha El Futbolero ivuga ko Florentino Perez yasezeranyije abo mu mujyi wa Madrid ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, ko muri iyi mpeshyi bagiye gusohora Miliyono 370 z’amayero mu kugura abakinnyi batatu bakomeye bazayifasha mu mwaka w’imikino utaha.

Sky Sport yo yavuze ko Florentino Perez yamaze guha abashinzwe kugura abakinnyi Miliyoni 370 z’amayero yo kugura abakinnyi bakiri bato, bo kuza gufasha abari gukura. Muri abo bari gukura harimo Toni Kroos, Karim Benzema ndetse na Luka Modric.


Frolentino Perez avuga ko ikipe ya Real Madrid izagaruka mu mwaka utaha imeze neza 

Abakinnyi Florentino Perez yifuza ko binjira mu ikipe ya Real Madrid ni Jude Victor William Bellingham ukinira ikipe ya Brussia Dortmund na Kylian Mbappe wifuje gukinira iyi kipe bikaguma kwanga. Mbappe ubu ari muri Paris Saint-Germain. Umukinnyi wa gatatu wifuzwa na Florentino Perez ni Alfonso Davies ukinira ikipe ya Bayern Munich.

Florentino Perez yamaze no gutangaza ko bazagura (kugura) aba bakinnyi b’ibikurankota nk’uko tubikesha Sky Sport. Jude Bellingham azagurwa Miliyoni 120 z’amayero, Kylian Mbappe azagurwa miliyoni 180 z’amayero naho Alfonso davies agurwe Miliyoni 70 z’amayero.


Alfonso Davies mu myambaro y'ikipe ya Real Madrid 

Jude Bellingham mu myambaro y'ikipe ya Real Madrid 

Kylian Mbappe mu myambaro y'ikipe ya Real Madrid 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND