RFL
Kigali

Igitaramo cya Alex Dusabe cyashyushye: Apostle Apollinaire azazana na Shemeza Music

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/05/2023 14:22
0


Igitaramo kizahuriramo abahanzi bafite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere, kiregereje. Ubu, abahanzi bazava hanze, bitegura gusesekara mu Rwanda mu masaha macye.



Igitaramo Alexis Dusabe yise East African Gospel Festival kigiye kuba ku nshuro ya mbere. Kizaba kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 mu cyanya cyahariwe inama n’ibitaramo cya Camp Kigali.

Amatike akomeje kugurwa ku bwinshi binyuze ku rubuga rwa Noneho Events n'ahandi hanyuranye mu Mujyi wa Kigali nko kuri Simba zose, Camellia zose, Lamane, Car Free Zone n'ahandi.

Alexis Dusabe ageze kure imyiteguro y'iki gitaramo ndetse n'abaririmbyi be n'abacuranzi bariteguye cyane. Abaramyi bose yatumiye bariteguye, abo akaba ari Apotre Apollinaire, David Nduwimana, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.

Abahanzi bazava hanze y'u Rwanda, biteguye gusesekara vuba i Kigali. Amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko umunyabigwi Apostle Apollinaire w'i Burundi azagera mu Rwanda kuwa Gatanu aherekejwe n'itsinda rye rizwi nka Shemeza Music.

David Nduwimana usigaye utuye muri Australian, wari umaze imyaka hafi 10 atagera mu Burundi no mu Rwanda, ubu ari ku ivuko rye i Bujumbura. Nawe azagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu. 

David ni umunyamuziki ukomeye cyane, akaba aniyambazwa mu birori n’ibitaramo bikomeye nko muri Australia aho yifashishwa mu kuririmba indirimbo y'Igihugu mu mikino mpuzamahanga.


Apostle Apollinaire ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu aho azaba yitabiriye igitaramo mbaturamugabo cya Alex Dusabe kizaba ku Cyumweru


David Nduwimana ari mu bahanzi bakomeye mu muziki muri Afurika by'umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aragera i Kigali kuri uyu wa Gatanu


Ubu wagura itike yawe aho waba uri hose unyuze kuri Noneho Events n'ahandi hanyuranye muri Kigali

Kanda HANO ugure tike yawe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND