RFL
Kigali

Alex Dusabe yamaganiye kure abahanzi baririmba ibishegu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:17/05/2023 16:55
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alex Dusabe uri kwitegura gukora igitaramo ‘East African Gospel Festival’ ku wa 21 Gicurasi 2023, yatangaje ko indirimbo zizwi nk’ibishegu ziyobya abantu b’Imana, ahubwo zikwiriye gukumirwa.



Bruce Melodie muri iyi minsi yibajije impamvu mu gihugu cy'u Burundi bahisemo guca indirimbo ze. Ibi kandi ngo babikoze bataraca itabi, akavuga ko bamurenganije kuko indirimbo ze zitarusha itabi kwica abantu.

Leta y’u Burundi iherutse gufata umwanzuro wo kubuza gucuranga indirimbo z'urukozasoni. Muri izo ndirimbo harimo n'iz'abarimo; Bruce Melodie, Juno Kizigenza, Davis D n'abandi. Izi ndirimbo nizo benshi bita ibishegu.

Mu kiganiro yahaye MIE, Bruce Melodie yavuze ko atazi impamvu baciye indirimbo ze nyamara bataraca kunywa itabi mu gihugu.

Alex Dusabe ashima Leta y’u Burundi kuba iri guca izo ndirimbo. Nawe agaruka ku kuba izi ndirimbo zitakabaye zicurangwa kuko ziyobya abantu b'Imana.

Ati "Ubwo bari mu murimo w’Imana, byose birica, ibyica ni byinshi. Nkanjye mbiba ubutumwa bwiza, numva igihe cyanjye cyo kuva mu Isi nikigera nzasubiza amaso inyuma nkibaza ngo harya nabibye iki? Ngasanga nabibye ubutumwa bwiza.”

"Ibaze igihe cyo kurangiza ubuzima kuri iyi si Imana ikaguha akanya gato, ugasanga wagiye ubiba ubusambanyi, kunywa itabi, urwangano, amacakubiri ngo ni uko bizaguha amafaranga, nibaza ko akanya Imana izaguha wanarira amarira menshi. Nta bwoba mfite bwo kubiba Yesu mu mitima y’abantu bose.”

Alex Dusabe akunze kuvuga ko indirimbo z'isi ziba zirimo uburozi. Ubwo yari abajijwe kuri ayo magambo, yasubije ko atari zose.

Impamvu asobanura ko nyinshi muri zo ziba zirimo uburozi. Ngo indirimbo nyinshi zisigaye zibanda ku busambanyi rimwe na rimwe abarebye ayo mashusho bakigana ibyo yakoraga.

Ku bwa Alex Dusabe asanga hari abandi bahanzi baririmba indirimbo z’urukundo ariko mu buryo bwubaka sosiyete.

Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Umuyoboro’ ageze kure imyiteguro y’igitaramo ‘East African Gospel Festival’ kizaba ku wa 21 Gicurasi 2023. Kizabera muri Camp Kigali kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Uyu muririmbyi ntabwo azaba ari wenyine kuko azaba ari kumwe na Apostle Apolinaire w’i Burundi, David Nduwimana wo muri Australia, Aimé Uwimana na Prosper Nkomezi. Kwinjira, ni ukugura itike ya 5,000 Frw mu myanya isanzwe; 10,000 Frw muri VIP, na 20,000 Frw muri VVIP.

Amatike ari kuboneka mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Simba Supermarkets zose, Camelia zose, Lamane zose ndetse no muri Car Free Zone. Hanashyizweho nimero ya telefone ku wagira ikibazo mu kugura itike, iyo akaba ari: 0788880901.

Aya matike yo kwinjira muri "Integrity Gospel Concert" ushobora kuyagura kandi mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa NONEHO [www.events.noneho.com] dusanga ku inyaRwanda.com. Kanda HANO ugure itike yawe hakiri kare.


Alex Dusabe yongeye gukora ku mitima y'abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


Alex Dusabe azakora igitaramo ku wa 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NANJYE NZAZUKA' YA ALEXIS DUSABE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND