Kigali

Byinshi kuri Patrick Mafisango wapfuye hashize iminsi 3 ahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/05/2023 14:34
0


Patrick Mafisango wakiniye ikipe y’Igihugu, Amavubi, ni umwe mu bakinnyi batazava mu mitwe y’Abanyarwanda, witabye Imana ari muri Uganda nyuma y’iminsi 3 gusa ahamagawe mu ikipe y’Igihugu.



Taliki nk'iyi, ukwezi nk'uku muri 2012 ni bwo inkuru y’incamugongo yasesekaye ku banyarwanda. Yaje ivuga ko umukinnyi w’ikipe y’Igihugu (Amavubi), Patrick Mafisango, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka ubwo yageragezaga guhunga moto yari yataye umuhanda. 

Ibyo byabereye mu gihugu cya Uganda. Akimara gukora impanuka yajyanwe kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka akiri munzira.

Yapfuye ari kuwa 4, kandi kuwa 1 muri icyo cyumweru yari yahamagawe na Micho watozaga ikipe y’Igihugu Amavubi mu bakinnyi azifashisha mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2013 ndetse n’Icy'isi cya 2014. 

Uyu mukinnyi wakinishwaga mu kibuga hagati cyangwa agakoreshwa nka myugariro, yapfuye asize umugore n’abana 2.

Patrick Mutesa Mafisango yavutse taliki 09 Werurwe 1980, avukira Kinshasa ariko nyuma yaje guhabwa ubwenegihigu kugira ngo akinire u Rwanda. 


Uko imodoka ya Patrick Mafisango yari arimo yabaye nyuma yo gukora impanuka 

Yatangiye gukinira Amavubi muri 2007 ndetse aza no gukundwa n’Abanyarwanda bagera n'aho bamuha izina ry’akabyiniriro rya ‘Patriote’ bitewe n'ukuntu yitangaga mu kibuga. 

Yakiniye Aamavubi imikino 23 ndetse ayitsindira ibitego 2. Umukino we wa nyuma yawukinnye ubwo u Rwanda rwatsindwaga n’u Burundi ibitego 3-1.

Mafisango yari yarabaye umukinnyi wa TP Mazembe mbere y'uko aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka w’2006. Iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yayikiniye umwaka umwe, ahita yerekeza muri ATRACO FC muri 2007 maze yo ayikinira imyaka ibiri 2.

Patrick Mafisango yaje kongera gusubira muri APR FC mu mwaka wa 2009, ayikinira undi mwaka umwe, maze muri 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC. 

Agezeyo naho yakinnye umwaka umwe, maze mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC asinyayo amasezerano y'imyaka 2 aza gupfa atari yarangira.


Patrick Mafisango ntazava mu mitwe y'abanyarwanda kubera ukuntu yitangaga mu Amavubi 


Yitabye Imana nyuma y'iminsi itatu gusa ahamagawe mu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND