RFL
Kigali

Hazahembwa imodoka yo hambere! Ibishya mu iserukiramuco ry’indirimbo zakanyujijeho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2023 10:06
0


Impano Creative itegura iserukiramuco ry’indirimbo zakanyujijeho rizwi nka ‘Oldies Music Festival’, yatangaje ko kuri iyi nshuro hazatangwa ibihembo birimo n’icy’imodoka izahiga izindi mu myaka imaze nyirayo ayigengamo.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nibwo Impano Creative yatangaje ko iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, mu gitaramo kizabera aho ibi birori bisanzwe bibera mu mbuga ngari ya Canal Olympia, ku wa 1 Nyakanga 2023.

Iki gitaramo gihuza abantu bo mu ngeri zinyuranye nk’ibyamamare, abavuga rikijyana mu nzego zinyuranye, abanyabirori, abakinnyi b’umupira n’abandi baba baserutse mu myambaro yo hambere mu rwego rwo kwiyibutsa ahahise habo.

Hacurangwa cyane cyane indirimbo zo mu myaka ya 70, 80, 90, 2000 kugeza mu 2010, bigahuzwa n’imyimbarire yo muri iyo myaka. Binajyana no guhitamo aba Dj bumva neza imiziki yo muri icyo gihe mu rwego rwo gufasha abantu kunogerwa.

Umwe mu bategura iri serukiramuco ry’indirimbo zo hambere, Basile Uwimana yabwiye InyaRwanda ko buri mwaka bagenda barushaho kuvugurura iri serukiramuco y’indirimbo zakanyujijeho, ari nayo mpamvu muri uyu mwaka bafite ibyo bongeyemo birimo no guhemba imodoka yo hambere.

Uyu muyobozi anavuga ko hazabaho imurika ry’ibikoresho byo hambere, kandi hazaba hari n’amatsinda y’ababyinnyi yo hambere.

Akomeza ati “Hazaba ‘exhbition’ ku bikoresho bya kera; hazahembwa imodoka ya kera, amatsinda yo ha mbere, ibikorwa bizatangira hakiri kare kandi hazaba hari n’ibiryo n'binyobwa byo hambere.”

Basile Uwimana avuga ko bashishikariza abantu kuzajyana imodoka zo hambere kandi zikigaragaza ubuzima, akaba ariho hazavamo imwe ihembwa.

Ati “Abantu tuzabashishishikariza kuzana imodoka za kera (zifite swagga) zigikora hanyuma hatorwemo iruta izindi izahembwe.”

Mu Ukuboza 2022, Basile Uwimana yabwiye itangazamakuru ko gutegura iri serukiramuco ahanini byaturutse ku gusanga hari ingeri z’abantu zitibonaga mu rugando rw’imyidagaduro. Ati “Twasanze hari igice cy’imyidagaduro kidakunze gukorwaho cyane, ubwo ndavuga indirimbo zo ha mbere.”

Yavuze ko bafite intego yo kuryagura rikajya riba nibura iminsi ibiri aho kuba umunsi umwe, nk’uko byari bisanzwe.

 

Iserukiramuco ‘Oldies Music Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, mu gitaramo kizaba ku wa 1 Nyakanga 2023 

Uwimana Basile yatagaje ko kuri iyi nshuro hazahembwa imodoka yo hambere mu rwego rwo kujyanisha n’intego y’iri serukiramuco rikumbuza benshi ubuto bwabo 

Mu 2022, iki gitaramo cy’izi ndirimbo cyacuranzemo abarimo Deejay Mike, Deejay Emery, Deejay RY, Deejay Karim, Dj Bisoso na Dj Kadir






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND