RFL
Kigali

Ikipe y'Igihugu Amavubi yatewe mpaga

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:17/05/2023 0:32
2


Ikipe y'igihugu y'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Amavubi yatewe mpaga nyuma yo gukinisha umukinnyi utemerewe gukina ku mukino wa Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire mu mwaka utaha.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023,  Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, ibinyinyujije  mu Kanama gashinzwe Imyitwarire batangaje ko  u Rwanda  rwatewe mpaga ku mukino wo ku munsi wa 4 rwakinnyemo na Benin taliki 29 zukwezi kwa 03 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika. Aha umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ibi byatewe n'uko Amavubi yakoze ibitemewe agakinisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariwe Muhire Kevin wabonye amakarita 2 y'umuhondo mu mikino 2 yikurikiranya. Iyo mikino ni uwa Senegal wo ku munsi wa 2 ndetse n'uwa Benin wo ku munsi wa 3.

Nyuma y'uko Muhire Kevin akinnye umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium umutoza wa Benin yahise abitangariza mu kiganiro n'itangazamakuru ko bagomba kurega Amavubi muri CAF bitewe nuko ibyo bakoze bitemewe. 

Aha niho bamwe mu babishinzwe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda batangiye kubibazwa ariko bo bakavuga ko bamukinishije bitewe n'uko muri raporo bahawe atari afite amakarita 2 y'umuhondo bityo akaba yari yemewe kujya mu kibuga.

Ubundi mu busanzwe nk'uko amategeko abiteganya ikipe y'igihugu ni inshingano zayo kumenya niba umukinnyi wayo atarabonye amakarita amubuza gukina umukino ukurikiyeho ariko ku Mavubi siko byagenze kuko bagendeye kuri raporo yavuye ku basifuzi basifuye umukino ubanza wa Benin Kandi bari bibagiwe  kwandika ikarita y'umuhondo ya Muhire Kevin.

Nyuma y'uko CAF ibonye ikirego cya Benin yahise igenzura bifashishije amashusho basanga aribyo koko Muhire Kevin yabonye amakarita 2 y'umuhondo bahita bahana bahereye ku basifuzi basifuye umukino ubanza.

Babahanye bitewe n'uko batanditse ikarita y'umuhondo ya Muhire Kevin kandi no mu bisobanuro u Rwanda rwari rwatanze rwiregura icyo nacyo kikaba cyari kirimo,bavugaga ko kugira ngo bakinishe Muhire Kevin  bagendeye kuri raporo yabasifuzi.

Mu mwanzuro CAF yafashe bavuze ko ubwo u Rwanda rwatsinzwe  ibitego 3-0,ubwo inota rimwe rwari rwabonye ryahise rihunguka riragwa ariko kujurira biremewe mu gihe kitarenze iminsi 3.

Amavubi ari mu itsinda L muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire mu mwaka utaha,mbere yo guterwa mpaga rwari urwa 3 n'amanota 3 ariko ubu rwahise ruba urwanyuma n'amanota 2.

Uko bihagaze kugeza ubu: 

1.Senegal n'amanota 12

2.Mozambique n'amanota 4

3.Benin n'amanota 4

4. Rwanda n'amanota 2

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yamaze gutererwa mpaga


Muhire Kevin wakinnye umukino wa Benin wabereye i Kigali kandi atari abyemerewe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dusengimana olivier1 year ago
    Kumaku ya livescore iri gutangaza ikipe y'igihugu Amavubi ifite amanota atatu(3) ikipe y'igihugu yaba rarajuriye cyangwase livescore irikubesha mutubwire.
  • Bosco11 months ago
    Gishweka wumuzamu muzamukinishe mu,izamu arabikwiye





Inyarwanda BACKGROUND