Yifashishije umuyoboro wa Youtube, Ndayirukiye Fleury uzwi nka Fleury Legend yamaganiye kure amakuru yakwirakwiye mu munsi ishize yavugaga ko akubitwa n’umugore Usanase Bahavu Jannet wamamaye muri filime ku izina rya Diane.
Atangaje ibi
mu gihe hashize iminsi hakwirakwira ubutumwa bw’abantu bandikaga bavuga ko
bafite amakuru yizewe yemeza ko Fleury ahondagurwa n’umugore we Bahavu utegura
filime zirimo ‘Impanga’, ‘My Ex’ n’izindi.
Atangira iki
kiganiro, Fleury yavuze ko atari amakuru mashya kuri we, kuko amaze iminsi
yakira ubutumwa bw’abantu bamubaza niba koko akubitwa n’umugore we, akanamuraza
hanze. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yaba akubitwa n’umugore we kugeza n’aho
rubanda rubimenye, kuko byakabaye ibanga ry’urugo.
Yaganiraga n’inshuti
ye Christophe Ndayishimiye usanzwe ari n’inshuti y’umuryango w’abo. Ndayishimiye asanzwe ari umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi mu ndirimbo nka 'Unyobore', 'Kubimenya' n'izindi.
Fleury
yavuze ko ibitekerezo byatanzwe ku kiganiro aherutse kugirana n’umugore we
Bahavu cyatambutse kuri Youtube, aribyo byamuhaye ishusho y’uko ibyavuzwe
byageze kure.
Uyu mugabo
yavuze ko hari abantu bari mu myidagaduro ‘bavuga ibintu badahagazeho ahubwo
bagamije inyungu z’abo’. Ati “Hari inkuru nyinshi zisohoka zivuga ngo runaka
arafunze kandi nta n’ibimenyetso afite.”
Yavuze ko
azi neza ko hari abantu bafunguye konti ku mbuga nkoranyambaga mu mazina atari
ayabo, bakavuga inkuru z’ibihuha bagamije kumenyekana no gucuruza.
Ati “Nta
mugore wankubita. Tubana mu rugo eeeh eeeh. Njyewe ukuntu meze, ukuntu unzi
ntabwo umugore yankubita.”
Uyu mugabo
yavuze ko inkuru z’uko akubitwa byageze no mu miryango yabo, barabimubaza,
arabasobanurira. Arongera ati “Ntabwo umugore yankubita nawe arabizi...”
Yavuze ko
n’ubwo abantu bamubona nk’umuntu utuje ariko muri we azi neza ko ari ‘intare mu
rugo’ ku buryo umugore atamukoraho.
Fleury
yavuze ko abaye yarakubiswe n’umugore we atabihakana. Hejuru y’inkuru z’uko yaba
akubitwa n’umugore we, ngo yanabonye abavuze ko yananutse(kunanuka) bitewe
n’uko umugore we atakimugaburira.
Yavuze ko
inkuru z’uko akubitwa n’umugore we atazisangije kuko hari n’undi ‘muhanzi
bavuga ko akubitwa n’umugore we’ [Yavugaga Meddy n’umugore we Mimi].
Urugo n’Imana kandi rushimwa
n’Imana:
Fleury
yavuze ko urugo runyura mu bihe bikomeye, ku buryo na Satani aba ari hafi
kugirango asenye abiyemeje kubana akaramata. Yavuze ko Satani akoresha abantu
benshi bakaba ikiraro cyo 'gutana kwanyu'.
Avuga ko iyo
aza kuba abanye nabi n’umugore we, hakiyongeraho inkuru zivuga ko umugore we
amukubita, byari kuba umusemburo w’umugambi wa Sitani wo gusenya urugo.
Uyu mugabo
avuga ko ibyavuzwe ntacyo byahinduye ku mibereho y’urugo rwe. Kuko, basanzwe
bafitanye ubumwe bwubatse urugo kuva barushinga.
Yavuze ko
asanzwe amenyereye ibivugwa ku basitari. Ni ibintu avuga ko bitamutungura kuva
mu 2015, kuko kuva yabyinjiramo yabonye byinshi byakomeje umutima we.
Uyu mugabo
yavuze ko hari ibice bibiri mu myidagaduro, igice cy’umuntu uhitamo kuvuga neza
abandi ntabone amafaranga menshi n’undi uvuga ibintu bibi ku bandi akabona
amafaranga menshi. Ati “Benshi batunzwe n’ibintu byinshi bitandukanye.”
Fleury yagiye inama, avuga ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga ‘byose atari ukuri’ bityo ko abantu bakwiye kujya bashungura ibyo bumva.
Fleury yatangaje ko atigeze akubitwa n’umugore we Bahavu Jannet nk’uko byavuzwe
Fleury yavuze ko kuva mu 2015 yakwinjira mu myidagaduro yamenye gutandukanya ibivugwa hagamije amaronko
Fleury
yavuze ko n’ubwo agaragara nk’umuntu utuje, ariko afite amahame ashingiyeho
ubuzima bwe
Fleury yavuze ko Satani atishimira umuryango ubanye neza, akanyura muri benshi kugirango arusenye
Inkuru z’uko Bahavu akubita umugabo we zasakaye mu ruhererekane rw’inkuru z’imodoka yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards
Fleury afatanyije na Bahavu baherutse gutangiza urubuga bacururizaho umuziki na filime bise 'Aba Tv'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IKIGANIRO FLEURY ASOBANURA IBIJYANYE N’UKO AKUBITWA N’UMUGOREWE
TANGA IGITECYEREZO