Kigali

Bugesera FC: Amasaha yasumbye ubushobozi! Umunyezamu yazize iki, ubuyobozi burakora iki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2023 22:15
0


Ubuyobozi bwa Bugesera FC buri gukora igishoboka cyose ngo ikipe igume mu cyiciro cya mbere, ariko amasaha ari kubacika, ubu hasigaye ububasha bw'Imana kandi bugeretseho gusenga cyane!



InyaRwanda igiye kugaruka birambuye ku buzima bwa Bugesera FC irimo kubuzwa amahwemo muri iyi minsi. Turifashisha imvano z'amakuru zitandukanye.

Ikaze! Iyi kipe ya Bugesera FC tugiye kuvuga, mu gihe habura iminsi 2 ya shampiyona, iri ku mwanya wa 14 n'amanota 29, ikaba iri imbereho amanota 2 ikipe ya Rutsiro FC. 

Bugesera FC mu mwaka ubanza wa shampiyona ku munsi nk'uyu yari ku mwanya wa 11 n'amanota 31, bivuze ko ubu iri inyumaho amanota 2 ku mwaka ushize, umuntu yavuga ko ari ikipe imaze iminsi irwana intamba ikomeye yo kuguma mu cyiciro cya mbere.

Bugesera FC izaguma mu cyiciro cya mbere?

Umuntu yavuga ngo yego cyangwa Oya bitewe n'amanota iyi kipe iryamanye. Bugesera FC ifite amanota atuma irara idasinziriye, ariko bikaba bibi kurushaho bigendanye n'ibihe irimo, umuntu yakibaza bikomeje uku icyakurikiraho. 

Bugesera FC, mu mikino 3 iheruka, ifitemo inota rimwe, umuntu yakibaza bikomeje uko........

Ni iki kiri gutuma Bugesera FC igeze aha idacira ngo agwe?

Bugesera FC kuri ubu, iri kurwana intambara ishoboka yose ngo igume mu cyiciro cya mbere, aho ubuyobozi bwayo bwiteguye gukora buri kimwe ariko ikipe ntizajye gukina na Rugende.

Bugesera FC yananiye gusimbuza abakinnyi yatanze.

Umwaka ushize w'imikino, Bugesera FC yarekuye abakinnyi 4 bagiye muri Rayon Sports, muri abo bakinnyi 3 babanza mu kibuga aribo, Raphael Osaluwe, Ganijuru Elie Ishimwe, Mugisha Junior, ndetse n'umunyezamu utabanza mu kibuga.

Ugendeye ku buryo iyi kipe yiyubatse, twavuga ko umukinnyi baguze ukina kandi wari ku rwego rwo gukinira Bugesera FC ni Adams wari uvuye muri Mukura, kandi nawe amasezerano ye yari arangiye.

Hakizimana Zubel Bugesera FC yamurekuye ku bwende, ariko ubu ni umukinnyi ugenderwaho muri Mukura

Igisubizo kuri iyi ngingo, muragisanga muri Gurupe (Group) imwe ibamo ubuyobizi bwa Bugesera FC, aho umuyobozi w'iyi kipe yavuze ati" Twagize ikibazo cyo kwibeshya ku bakinnyi ko bashoboye bitewe n'abashinzwe kubikurikirana, Kubatoranya? Tubikuyemo isomo. Ntibyakongera ukundi." Ubu butumwa bwari bugenewe abafana ariko ntituzi niba bwarabagezeho.

Bugesera FC ihinduranya abatoza mu buryo butarimo imibare

Twe guhera kure, tariki 19 Mutarama 2022, Ndayiragije Etienne yagizwe umutoza wa Bugesera FC nyuma yo kwirukana Abdou Mbarushimana. 

Etienne, yaje asanga hari uburyo Abdou yari amaze kubakamo ikipe agendeye ku bakinnyi bakiri bato, nkuko byari mu bimuzanye.

Etienne yaraje ahindura ikipe, ndetse nawe birangira ahambirijwe kubera umusaruro mucye haza Eric Nshimirimana.

Mu gihe kigera ku mwaka ubura iminsi 9 Ndayiragije yari atoje Bugesera FC, yagiye avugwa mu kutumvikana n'abakinnyi by’umwihariko b'abanyamahanga yahasanze.

Harimo Muniru yahise asezerera, Ekele Samuel David wanabayeho Kapiteni wa Bugesera FC ariko aza kumubwira ko atazigera akandagira mu kibuga nawe nyuma arigendera, ndetse n'abandi bakinnyi batandukanye babanaga ku nkeke.

Ndayiragije Etienne yirukanwe ikipe iri ku mwanya 12 n'amanota 18 none ubu iri ku mwanya wa 14 n'amanota 29 bivuze ko iki pe mu mikino yo kwishyura imaze gusarura amanota 11

Eric Nshimirimana ageze muri Bugesera FC yahasanze Mutarambirwa nk'umutoza wungirije wari wakoranye na Etienne, ndetse akomezanya na Eric. 

Etienne kimwe mu byatumye ava muri Bugesera FC harimo no kuba yarashinjwaga guteza umwuka mubi mu ikipe, ariko umuntu yakibaza niba uwo mwuka mubi Mutarambirwa atari awufitemo uruhare.

Ikipe ifite abakinnyi batihanganira kudahembwa

Ubusanzwe mu Rwanda, ikipe kubaho ifitiye ideni abakinnyi ni ibintu bisanzwe kuko biba ku makipe menshi agize shampiyona y'u Rwanda. 

Ariko kuba ibi bibaho, ntibiha uburenganzira ubuyobizi bwo kudahemba abakinnyi bayo kuko abakinnyi baremye bitandukanye, abakinnyi ba Espoir FC sibo bakinnyi ba Bugesera FC. 

Bugesera FC yigeze kumara amezi atatu idahemba abakinnyi bayo ndetse igize amafaranga ibona, ihemba abakinnyi b'abanyamahanga gusa, nyuma abakinnyi b'abanyarwanda barabimenye. 

None wowe uri gusoma iyi nkuru ishyire mu mwanya w'abakinnyi b'abanyarwanda umbwire ku mukino ukurikira uko wakitwara.

Si ibyo gusa ubu ikipe ya Bugesera FC yinjiye mu kwezi kwa gatatu nanone idahemba abakinnyi bayo kandi iri gushaka umusaruro mu bakinnyi mu mikino ibiri isigaye. 

Hari igihe cyageze bamwe mu bakinnyi ba Bugesera FC batangira gukora bataka inzara ndetse bavuga ko bagomba gukina ibyo bashoboye kuko baba batariye, ndetse umukinnyi bita Odili Chukwuma, Bugesera FC ijya gukina na Rwamagana City, yamaze iminsi ibiri adakora imyitozo, avuga ko atajya mu kibuga yaburaye.

Ku murongo wa telephone twagiranye ikiganiro n'umuyobozi wa Bugesera FC, Gahigi atubwira icyo bateganya ku kibazo cy'ibirarane babereyemo abakinnyi. 

Yagize Ati "Hari ibyo abakinnyi bagaragaza cyane ariko twavuga ko biba atari byo cyane, nko kuba abakinnyi bamara amezi atatu badahembwa, ibi nta kipe bitabamo muri rusange."

"Ibi rero ntabwo ubuyobozi tubibara nk'ikibazo gikomeye cyane kuko hari n'igihe bayamaze ariko bagatsinda. Turimo gushaka ukuntu bahembwa mu gihe cya vuba mbere y'uko bakina umukino wa Etincelles FC, ndetse bikaba ari bimwe mu bisubizo bizatuma tuguma mu cyiciro cya mbere."

Tuvuye kuri zimwe mu Mpamvu zitumye Bugesera FC iri muri ibi bihe, reka dukomereze ku byibazwa niba koko aribyo.

Eric Dinho 'Team Manager' wa Bugesera FC, ashinjwa kuba yaribagiwe ko rutahizamu Makaya yabonye amakarita atatu y’umuhondo bituma asiba umukino ukurikiraho, byatumye bamujyana i Gisenyi,  bakaza kumenya ko atemerewe gukina bageze i Musanze. 

Eric yireguye avuga ko ku mukino wa Rwamagana City imvura yaguye ari nyinshi akajya kugama, byatumye Makaya ahabwa ikarita y’umuhondo ariko akaba atarayibonye.

Iyi nama yabaye ite, yaje ite?

Bugesera FC yakinnye na Marine FC, ku wa Gatandatu, Marine ibatsinda igitego 1-0, ku wa mbere, abakinnyi bagiye mu myitozo nk'ibisanzwe, ariko umutoza Eric abanza kuganiriza abakinnyi.

Byageze aho uyu mutoza abwira abakinnyi ko niba hari umukinnyi ufite icyo yavuga nawe yakirekura, birangira abakinnyi hafi ya bose basaba ijambo, umutoza afata umwanzuro wo gukuraho imyitozo ahubwo bakumva ibitekerezo by'abakinnyi.

Abakinnyi bamwe bavuze ko ikibazo ari ubuyobizi butaba hafi ikipe, ndetse buza ari uko ikipe yatsinzwe kandi bakaza bavuga nabi. 

Abakinnyi bakomeje bavuga ko ubuyobizi bwanga kubahemba kandi bukabasaba umusaruro, mu gihe haba hari abatariye.

Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaolin yazize iki?

Ku cyumweru nibwo ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatumyeho Nsabimana aho bwamuhaye ibaruwa imuhagarika mu kazi mu gihe cy'ukwezi ndetse agahita asohoka mu mwihererero. 

Muri urwo wandiko, harimo igika kivuga ko Shaolin afite uruhare mu musaruro mucye w'ikipe ariyo mpamvu yabaye yigijweyo.

Umusaruro Shaolin ashinzwa, umuntu yawibazaho, kuko uyu musore nyuma y'umukino wa Rayon Sports atongeye kugaruka mu izamu kuko, umutoza yahisemo gukoresha Bakame, gusa mu mikino itatu uyu munyezamu amaze adakina, Bugesera FC ifite inota 1 ku 9, inota yakuye kuri Gasogi United nayo itagitsinda.

Umunyezamu Shaolin yazize iki?

Muri ya nama twavuze haruguru, Shaolin bamugezeho, yatanze igitekerezo avuga ko ikibazo cy'umusaruro muke ari ubuyobizi bw'ikipe bubitera. 

Icyo gihe amakuru yageze ku buyobozi, avuga ko Shaolin yagandishije abakinnyi abateranya ku ikipe, ndetse nyuma ubuyobizi buza gufata umwanzuro. 

Amakuru twamenye ni uko ubuyobozi bwa Bugesera FC bashinjije Shaolin gucamo abakinnyi ibice, ndetse akajya abikora abwira abakinnyi amagambo atandukanye.

Ibi kandi bihabanye ni ibyo abakinnyi bavuga kuri uyu munyezamu, kuko bavuga ko ari inshuro nyinshi umutoza Eric Nshimirimana yajyaga ashinja Shaolin na kapiteni wungirije na Bryan kapiteni mukuru kutaganiriza abakinnyi ndetse avuga ko bahora bacecetse.

Bugesera FC yahisemo gushyira hanze Shaolin kugirango barebe ko umusaruro waboneka bigendanye n'amakuru bari bahawe, kuko ntabwo bashakaga kumwirukana kandi yari asigaje ukwezi kumwe.

Bivuze ko Shaolin azasoza igihano cye cy'ukwezi shampiyona yararangiye, ndetse n'amasezerano ye yararangiye, bivuze ko azaza nta kipe afite.

Gahigi uyobora Bugesera FC ikibazo cya Shaolin tuganira yagize icyo akivugaho. Yagize Ati" Shaolin aracyafite amahirwe yo kuba umukinnyi wa Bugesera FC, ni umukinnyi twifuzaga, twakundaga ndetse twifuza ko yagaruka mu ikipe kuko ubwo burenganzira arabufite."

"Birashoboka ko yasoza amasezerano ariko tukaba twaganira nawe akaba yagaruka. Kuba twamuhagaritse ukwezi turabizi ko shampiyona izaba yarangiye, ariko amasezerano ye azarangira mu kwa gatandatu."

Bugesera FC isigaje imikino ibiri ariyo rufunguzo ruzayigumisha mu cyiciro cya mbere, aho mu mpera z'iki cyumweru bazakirwa na Etincelles FC ku munsi wa nyuma bakire As Kigali.

Bugesera FC niyo kipe yatsinze APR FC bwa mbere muri uyu mwaka w'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND