Kigali

Bob Pro ari gutegura album yahurijeho abarimo Sauti Sol na Sat-B

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/05/2023 11:12
0


Ndayambaje Emmanuel [Producer Bob] yatangaje ko agiye gushyira ahagaragara uruhererekane rwa Album ziriho abahanzi bakomeye bo mu Rwanda n’abo mu mahanga nk’itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ndetse n’umuhanzi w’umurundi Sat-B.



Bob Pro ugira uruhare mu gushyira akadomo ka nyuma ku ndirimbo z’abahanzi banyuranye, yabwiye InyaRwanda ko yari amaze igihe atekereza guhuriza abahanzi mu ndirimbo, yanzura kujya azikora hanyuma akazikubira kuri album.

Uyu munyamuziki avuga ko kugeza ubu yamaze kurangiza album y’indirimbo zirenga 18 kandi ‘abahanzi bamaze kwakira neza icyifuzo cyanjye ku buryo indirimbo zizagenda ziyongera kuri buri album uko zizagenda zisohoka’.

Bob avuga ko ‘abahanzi bose bakomeye mu Rwanda’ bari kuri izi album ari gukora, ku buryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, aribwo abahanzi nka Bruce Melodie na Chriss Eazy baza gufata amajwi ya zimwe mu ndirimbo zizumvikana kuri izi album.

Mu rwego rwo kwagura ibihangano ari gukora, Bob avuga ko yakoranyeho na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda, kugirango bose bashyire itafari kuri uru rugendo rushya yatangiye rwo guhuriza hamwe abahanzi mu ndirimbo akazishyira kuri album.

Bob avuga ko n’ubwo abantu bamuzi nka Producer, ariko mu ndirimbo zizasohoka hazumvikanaho ijwi rye aririmba.

Uyu munyamuziki akomeza avuga ko muri iki Cyumweru atangaza indirimbo zigize album ya mbere, nyuma agakomeza no gukora ku zindi ndirimbo zigize album ya kabiri uko zizagenda zikurikirana.

Ni album zihariye:

Bob yavuze ko asanzwe afitanye umubano mwiza n’abahanzi banyuranye, ari nayo mpamvu muri album zizakurikira iya mbere hazumvikanaho indirimbo yakoranye n’abarimo itsinda rya Sauti So, Satb n’abandi.

Biranashoboka ko izi ndirimbo z’aba bahanzi zizumvikana kuri album ya mbere. Muri rusange, Bob avuga ko indirimbo yakoranye na Bien-Aime wo muri Sauti Sol yarangiye, iyo yakoranye na SatB n’ayo yarangiye, igisigaye ari uko azifatira amashusho.

Bob avuga ko gukorana indirimbo na Sauti Sol ndetse na SatB bizamufasha muri gahunda yo kumenyekanisha izi ndirimbo zizaba zigize izi album azasohora.

Izina Bob Pro ryumvikana hafi mu ndirimbo ya buri muhanzi isohoka. Ni we wakoze ‘Mastering’ ya album ‘Essence’ ya Tom Close, ‘Inzora’ ya Butera Knowless, indirimbo za Phil Peter, Marina, Meddy, The Ben, Andy Bumuntu n’abandi.

Uyu mugabo anagira uruhare mu guhugura bagenzi be akafasha kumenya ibijyanye na ‘mastering’ y’indirimbo binyuze muri studio ya The Sound yashinze.

Mu 2020, Bob Pro yabwiye InyaRwanda ko ubuhanga afite abukomora ku muhanga ukomoka mu Bubiligi ariko ukorera muri Canada.

Yvauze ko yakuriye iruhande rwa John amwerekera byinshi ndetse akajya amuha umwanya agakora zimwe mu ndirimbo z’amakolali ariko zikarangizwa nawe.

Bivuze Bob pro yahawe amasomo y’igihe gito (Short Courses) ariko we asobanura ko ayo masomo amurutira kujya mu ishuri akicara akiga.

Kubera ko Bob Pro afite umuryango utuye muri Belgique, yajyaga ajyayo kenshi noneho aza guhura na wa muhanga mu gutunganya indirimbo, ariko Bob iyo yabaga ari muri studio yacurangaga indirimbo kuko yari afite ubuhanga mu gucuranga Piano.

Ati “Yaramfashije hari ishuri yigishagaho noneho aranyemerera niga amasomo yahatangaga ntanishyuye ndabimushimira cyane ni nawe kitegererezo cyanjye.”

Bob Pro yatangaje ko agiye gushyira hanze album ya mbere iriho indirimbo zirenga 18 

Bob avuga ko mu ndirimbo zizakurikira kuri album ya kabiri n'izindi hariho indirimbo yakoranyeho n'abarimo Sauti Sol, SatB n'abandi 

Bob avuga ko izi ndirimbo zatunganyijwe na ba Producer batandukanye bo mu Rwanda


Bien-Aime wo muri Sauti Sol [Uri iburyo] mu bahanzi bafite indirimbo zizumvikana kuri album za Bob Pro

 

Sat-B wo mu Burundi mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo zigize album ya Bob Pro 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND