Mu by’umweru 16 bishize ni ukuvuga tariki 13 Mutarama 2023 ni bwo umuhanzi Harmonize uri mu bakomeye muri Tanzania, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, ahakorera indirimbo zinyuranye z’irimo iyo yahuriyemo na Bruce Melodie abifashijwemo na Producer Element.
Ari muri
studio ya 1:55 am y’umushoramari Gael Coach yasanzemo indirimbo ‘Zanzibar’
yarimo itunganywa na Element arayikunda cyane. Igaruka cyane ku gushishikariza
abantu gusura ibyiza nyaburanga bya Zanzibar, kimwe mu birwa bigize Tanzania.
Iyi ndirimbo
ni igitekerezo cyagizwe na Producer Element ashingiye ku buryo aha hantu
hatatse ibyiza, yiyemeza kuhamenyekanisha mu buryo bwagutse.
Asubiye muri
Tanzania, Harmonize yakomeje ibiganiro na Element ndetse amusaba ko
yamwoherereza iyi ndirimbo nawe akayigiramo uruhare afatanyije na Bruce
Melodie, umuhanzi bamaze igihe ari inshuti zubakiye ku gufashanya mu rugendo
rw’iterambere.
Ubwo yari
kuri Televiziyo Rwanda, icyo gihe muri Mutarama, Harmonize yavuze ko we na
Bruce Melodie bitegura gushyira hanze iyi ndirimbo bahimbiye Zanzibar.
Muri iki
kiganiro, Harmonize yavuze ko umubano we na Melodie wagutse ahanini bishingiye ku
bihe bagiranye ubwo Bruce Melodie yamusuraga muri Tanzania. Yavuze ko urwo
rugendo, rwavuyemo gukorana indirimbo, gutembera, gusangira, anaririmba mu
gitaramo cye.
Ati
"Twanakoze indirimbo ishingiye kuri Zanzibar. Sinzi niba umuvandimwe anyemerera
kuba twayiririmba, ariko twakoreye indirimbo nziza Zanzibar." Harmonize
yavugaga ko iyi ndirimbo izaba yubahiriza ubukerarugendo bwa Zanzibar.
Umushinga
w’iyi ndirimbo, Harmonize yawugaragarije abashinzwe ubukerarugendo muri
Zanzibar barawukunda cyane, ndetse bemeranya nawe kubatera inkunga mu buryo
bw’amafaranga, banabafasha kubona ibice binyuranye bazafatiramo amashusho y’iyi
ndirimbo.
InyaRwanda
yabonye amakuru yizewe avuga ko ubuyobozi bwa Zanzibar bwishyuye Miliyoni 200
Frw kugira ngo iyi ndirimbo ‘ibe ikirango cyabo’ mu rwego rwo gushishikariza
abantu gusura aka gace. Ariko, Bruce Melodie ndetse na Harmonize bayifiteho
uburenganzira.
Uwahaye
amakuru InyaRwanda ati “Indirimbo iri mu biganza byabo niyo yubahiriza
ubukerarugendo rwa Zanzibar (Zanzibar Anthem), ariko Bruce Melodie na Harmonize
bayifiteho uburenganzira nk’uko bigaragara. Harmonize aganiriza ubuyobozi bwa
Zanzibar yababwiye ariko ko indirimbo yayihuriyemo na Bruce Melodie, bamusaba ko
bayigura hanyuma bakabafasha mu ikorwa ry’amashusho yayo n’ibindi.”
Mbere y’uko
bafata amashusho y’iyi ndirimbo, hari amafaranga babanje guhabwa ari muri
Miliyoni 200 Frw bumvikanye.
Uruhande rwa
Bruce Melodie ntirwiyumvishaga uburyo iyi ndirimbo ubuyobozi bwa Zanzibar
bwayikunze, ndetse ntibanumvaga ko aya mafaranga bazayahaba.
Mu minsi Bruce
Melodie yamaze muri Tanzania mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo, ubuyobozi
bwa Zanzibar bwabafashije mu bijyanye n’imibereho, kubona uburyo bwiza bwo
kuhafatira amashusho n’amafoto n’ibindi.
Ubwo aheruka
mu kiganiro The Choice Live, Bruce Melodie yabwiye Isibo Tv ko ubwo yari muri
Zanzibar bafashijwe na Perezida Samia Suluh wa Tanzania gufata amashusho y’iyi
ndirimbo.
Ati “Twagiye
gufata amashusho dufite uruhushya rwa Perezida wa Tanzania [Samia Suluhu
Hassan].”
Bruce
Melodie yavuze ko ashingiye ku gihe amaze ajya muri Tanzania, yabonye ko umuziki
waho ugoye kuwucengeramo bitewe n'uko 'bakunda ibintu byabo kurusha uko twe
tubikunda'.
Iki gihugu
akigereranya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bijyanye no kuba
umuhanzi wo mu kindi gihugu yacengera ku isoko ryaho.
Bruce yavuze
ko bimusaba kuhatinda, kwiga no gukora ibintu biri hejuru kugira ngo ibihangano
bye bizumvikane muri Tanzania.
Yavuze ko
iyi ndirimbo 'Zanzibar' bakoze yakunzwe na Perezida Samia Suluh kugeza ubwo
anabahaye uburenganzira bubemerera gufata amashusho yayo.
Uyu
munyamuziki yavuze ko ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo bahuye
n'imbogamizi z'ubuyobozi bw'ibanze bwo muri Zanzibar bwafatiriye ibikoresho
bakoreshaga mu gihe cy'amasaha 12.
Yavuze ko
bagerageje kwerekana ibyangombwa bari bahawe bibemerera gufata amashusho ariko
bibanza kugorana. Ati "Biza gukurikiranwa barabifungura."
Hari amakuru
ataremezwa neza, avuga ko ubuyobozi bwa Zanzibar buri gukora uko bushoboye
kugira ngo iki gice kimenyekane ku buryo bari gutekereza kwifashisha abahanzi
mpuzamahanga nka Chris Brown bakaririmba bakangurira abantu gusura Zanzibar.
Zanzibar
imaze kuba ikirwa gikunzwe cyane na ba mukerarugendo, cyane cyane abahanzi
bahakundira uburyo amashusho y’indirimbo zabo aba acyeye cyane. Hari abahafatira
amashusho ku mucanga n’ibindi birwa byaho biryoshya cyane amashusho.
Zanzibar
ituwe n’abaturage barenga miliyoni 1.504 (Imibare yafashwe mu ibarura ryo mu
2012), ni ikirwa kigari gifite ubuso bungana na Kilometero kare 2, 461.
Iherereye
hafi y’injyana y’u Buhinde mu Birometero 50. Ifite ubukungu butajegajega icyesha
inyungu ikura mu bukerarugendo, aho benshi bayisura bitewe n’imiterere n’ibinyabuzima
bitandukanye bihaboneka.
Zanzibara ni
Akarere gafite ubwigenge bucagase kagizwe n'ibirwa byinshi ko mu nyanja
y'u Buhinde. Nubwo Zanzibar ari ikirwa cyigenga ariko kibarurwa ku gihugu cya
Tanzania.
Muri Werurwe
2021, Minisitiri w’Ubukerarugendo muri iki gihugu, Lela Muhamed Mussa yasabye
ba mukerarugendo bahasokera kujya bambara bikwije, ntibanyuranye n’umuco waho.
Minisitiri
Lela yabwiye BBC ishami ry’Igiswayile ko hari ba mukerarugendo bagenda mu
muhanda bameze "nk'aho bambaye ubusa". Uyu muyobozi yavuze ko
abazarenga kuri aya mabwiriza bazacibwa amande atari munsi y’ibihumbi 690 Frw.
Ubuyobozi bwa Zanzibar bwaguze indirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize ishingiye ku kwamamaza iki kirwa
Harmonize na Bruce Melodie bari bamaze iminsi bateguza iyi ndirimbo
Ubwo Harmonize yari mu Rwanda muri Mutarama 2023, yakunze iyi ndirimbo ndetse yiyemeza ko bayikorera muri Zanzibar
Producer Element yabaye imvano y'iyi ndirimbo igaruka ku gusura Zanzibar
Producer Element [Uri hagati] ari kumwe na Caoch Gael na Bruce Melodie bagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi ndirimbo
Bruce Melodie
avuga ko Perezida Samiah yabahaye uburenganzira bwo gufata amashusho
bifashishije muri iyi ndirimbo bise ‘Zanzibar’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ZANZIBAR’ YA BRUCE MELODIE NA HARMONIZE
TANGA IGITECYEREZO