Habyarimana Marcel Matiku wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), niwe ugiye gukomeza kuyobora uru rwego, mu gihe kingana n'iminsi 39.
Ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryari rigiye kuzuza ukwezi ridafite Umuyobozi Mukuru, nyuma yaho uwari Umuyobozi waryo Nizeyimana yeguye ku mpamvu ze bwite.
Mu Nteko Rusange yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi mu cyumba cy'inama cya Lemigo
Hotel, abanyamuryango baje gusaba ko Habyarimana Marcel Matiku yaba ayoboye
inzibacyuho mu gihe habura iminsi 39 hakaba amatora y'Umuyobozi Mukuru.
Bamwe mu banyamakuru basabye ko Habyarimana Marchel mu gihe yaba abyemeye, yashakirwa n'abandi bamufasha ariko ntibibe ngombwa ko Komite yose yuzuzwa.
Ubwo
Habyarimana yasabwa gukomeza, yavuze ko ibyo abyemera nta kibazo. Yagize ati: "Maze muri FERWAFA imyaka 5 n'ukwezi kumwe kandi dukorana neza, ntabwo
iminsi 39 rero yananira kuyiyobora."
Habyarimana Marcel Matiku amaze kuyobora FERWAFA muri komite y'inzibacyuho inshuro zigera kuri ebyiri
Abanyamuryango
basabye ko Habyarimana Marcel Matiku yafatanya na Hadji Youssuf Mudaheranwa
uyobora Gorilla FC na Ancilla Mukankaka wavuye mu Nyemera. Aba bose nk'uko
babisabwe, nta n'umwe wabyanze, biyemeje kuzakorera hamwe ndetse bagategura
amatora ya Komite Nyobozi itaha.
Amatora
ya Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora FERWAFA mu myaka 4 iri mbere, azabera mu Nteko Rusange isanzwe izaba tariki 24 Kamena 2023.
Jules Karangwa ariyunga kuri iyi komite nk'Umunyamabanga w'Umusigire, nyuma yaho agiye muri uyu mwanya asimbuye Muhire
Komite nshya ya FERWAFA igiye kuyobora mu minsi 39, aho ifite inshingano zo gutegura amatora no gusoza umwaka w'imikino
TANGA IGITECYEREZO