RFL
Kigali

Inama ya FIFA yinjirije u Rwanda asaga Miliyari 10

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/05/2023 13:06
0


Mu Nteko idasanzwe ya FERWAFA iri kubera muri Lemigo Hotel, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo mu Rwanda, Niyonkuru Zephanie, yatangaje ko siporo iri gufasha igihugu ku bukungu, ndetse agaruka ku ruhare inama ya FIFA yabereye mu Rwanda yagize.



Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi, mu cyumba cy'inama cya Lemigo Hotel habereye Inteko Rusange ya FERWAFA yo gutora komite nyobozi y'inzibacyuho, isimbura ubwegure bw'abarimo Nizeyimana Olivier wahoze ayoboye FERWAFA.

Ubwo Inteko Rusange yari itangiye, Marcel Matiku yakiriye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Niyonkuru Zephanie, witabiriye ari Umushyitsi Mukuru, atangira ashimira ku  butumire yahawe, ndetse ashimira abitabiriye bose.

Yakomeje avuga ko siporo ari imwe mu nkingi z'ubukungu bacungiyeho. Ati: "Igisata cya siporo kiri mu byo Leta yegamiyeho mu kongera ubukungu.  Twe nka Leta ibyo tuzakomeza gukora ni ukuzamura ibikorwa remezo, birimo amasitade n'ibindi. 

Tuzakomeza kandi guha imirimo abantu baba muri siporo, harimo abakinnyi abayobozi, n'abandi. Niduhuriza hamwe tugakomeza gucuruza umupira w'amaguru neza hagati yacu bizagira inyungu kuri Leta ndetse n'abantu baba mu mupira."

Niyonkuru Zephanie yabayeho umusifuza wo ku ruhande mu myaka yatambutse 

Niyonkuru Zephanie yakomoje ku nama ya FIFA yabereye mu Rwanda, avuga ko nayo yagize uruhare ku bukungu bw'ibihugu. Yagize ati "Siporo ifite urundi ruhare by'umwihariko mu bukerarugendo. Siporo ikomeje gukora ibikomeye mu bukererarugendo, nk'iyo igihugu cyacu cyakiriye imikino, amahoteri yinjiza amafaranga kubera amacumbi, ingendo nazo ni uko kubera abantu baba bagana iki gihugu. 

Nabaha urugero, ku nama ya FIFA yabereye mu Rwanda. Nyitanzeho urugero kuko ihuye namwe, igihugu iyo cyakiriye inama nk'iriya hari amafaranga yinjira ako kanya (Direct Money) ndetse n'andi aza ukundi (Indirect Money), amafaranga yinjira ako kanya ntiyajya munsi ya mirlyari 10. Aya mafaranga yinjira binyuze mu mafaranga ahabwa amahoteri, ingendo, amafaranga yatanzwe kuri BK Arena yakiriye inama ndetse n'ahandi." 

Inama ya 73 ya FERWAFA yabereye mu Rwanda tariki 26 Werurwe, ikaba yaritabiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye mu mupira w’amaguru, ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bayitabiriye. 

Niyonkuru Zephanie yasoje ashimira abitabiriye inama ndetse abifuriza inama nziza, yewe anakomeza kwizeza ubufatanye, hagati ya Minisiteri ya siporo na FERWAFA.

Inteko rusange irarimbanyije aho hagomba gutorwa ubuyobozi bayobora FERWAFA iminsi 39 mbere y'uko haba amatora

Inama ya FIFA yabereye mu Rwanda, byari ku nshuro ya 4 ibereye muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND