RFL
Kigali

Iradukunda Bertrand yashyize ukuri hanze ku mpamvu atakinishijwe ku mukino wa APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:15/05/2023 7:54
0


Iradukunda Jean Bertrand ukinira ikipe ya Kiyovu Sports, ntabwo yagaragaye mu bakinnyi bifashishijwe ku mugoroba watambutse, aho we yemeza ko ari umutoza ubifitemo uruhare.



Byari mu mukino wo kwishyura muri 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, aho Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC, ndetse iyi kipe y'ingabo z'igihugu iza gutsinda ibitego 2-1. 

Ni ibitego byaje bisanga umukino ubanza aho amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, Kiyovu Sports isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 3-2. 

Nyuma y'umukino, abinyujije kuri Twitter ye, Iradukunda Jean Bertrand yavuze ko kuba abantu bari kumubwira nabi, arengana ahubwo kuba atakinnye ari amahitamo y'umutoza. 

Yagize ati "Abantu bakomeje kumbwira nabi (fo), ikibazo si icyanjye njyewe nari muzima, ahubwo ni amahitamo y'umutoza utanshyize ku rutonde (list).

Kiyovu Sports yatsinzwe ubona ko hari abakinnyi iri kubura bafite uburambe nka ba Bertrand, kuko uko umukino iminota yazamukaga, niko APR FC yarushagaho gukara. 

Iradukunda Jean Bertrand ni umwe mu bakinnyi batsinze igitego ikipe ya APR FC muri uyu mwaka w'imikino, ubwo yafunguraga amazamu ku mukino wo kwishyura wa shampiyona batsinzwemo na APR FC ibitego 3-2.

Umukino ubanza wabereye i Bugesera, Bertrand yari yabanje mu kibuga 

Icyo gihe Bertrand yagoye abakinnyi ba APR FC yanyuzemo akiri muto 

Iradukunda Jean Bertrand ni umwe mu bakinnyi bakina imbere muri Kiyovu Sports uhagaze neza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND