RFL
Kigali

Alex Dusabe yandikiye amateka i Nyabisindu mu gitaramo cy'ububyutse-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/05/2023 22:30
0


Umuhanzi w’umunyabigwi ubura iminsi mbarwa agakorera igitaramo muri Camp Kigali, Alex Dusabe yakoze igitaramo cyahembuye imitima ya benshi bari bitabiriye cyabereye ahazwi nka Nyabisindu muri Kigali.



Ku mugoroba wo ku wa 13 Gicurasi 2023, ni bwo Alex Dusabe yongeye kwandika amateka akorera igitaramo cy’ububyutse i Nyabisindu ahari hahuriye abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.

Ni igitaramo cyari mu murongo umwe w'icyo yigeze gukorera muri Car Freezone.

Uyu mugabo uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yaririmbye indirimbo zirimo 'Umuyoboro' ndetse na 'Ibyiringiro' mu buhanga bwinshi afashishijwe n’itsinda rye ry’abaririmbyi berekanye ko kubura mu gitaramo afite ku wa 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali azaba ari uguhomba.

Igitaramo Alex Dusabe afite muri Camp Kigali azafashwa n’abandi bahanzi b’amazina aremeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo nka Apostle Appolinaire w’i Burundi.

Hari kandi n’abandi bafite igikundiro cyo hejuru bazaririmba mu gitaramo 'East African Gospel Festival' barimo David Uwimana, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.

Mu gitaramo Alex Dusabe yerekanyemo ko imyaka amaze atari iy’ubusa byose ari ukubera Imana n’impano idasanzwe yamuhaye yashyigikiwe na Korali zirimo Abarinzi ya Kibagabaga, Gloria ya Bibare.

Kimwe na Abagenzi ya Kimironko na Gologotha ya Nyagatovu akaba kandi yaragiteguye afatanije ADEPR Paroisse ya Remera iyoborwa na Pasiteri Gatanazi Justin batewe inkunga na AEE [Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa].

KANDA HANO UREBE UBWO ALEX DUSABE YARIMO ARIRIMBA AGANIRA N'ABAKUNZI BENSHI BARI BAHARI

">

KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BW'UWAHOZE MU BURAYA N'UMUGABO WE WAHOZE MU BUZEREREZI BWATANZWE MU GITARAMO CYA ALEX DUSABE

">

Alex Dusabe ari mu bahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe kandi umuziki we ukura nk'umuvinyoAbantu bafashijwe biyemeza kuyoboka inzira nzima abari bari muzififitse zirimo uburaya n'IbiyobyabwengeWari umunezero udasanzwe ku batuye muri Nyabisindu ho muri Kigali Buri muntu yafashijwe mu buryo bwe, maze agasenderwa n'ibyishimo by'uwiteka bijyana n'ubuhanga yahaye Alex DusabeAlex Dusabe yafashijwe n'itsinda rye ry'abacuranzi n'abaririmbyi birushaho kuryohaGorilla Events Ltd imaze kuba ubukombe mu kugira ibikoresho byiza by'umuziki, amatara kurimbisaha ahantu Abashoferi n'abamotari bari baparitse baje kwiyumvira umuziki mwiza uyunguriye n'ijwi ry'akataraboneka rya Alex DusabeUmwe mu bacuranzi arimo akora mu mujya wa gitariKorali zitandukanye zaje gufasha Alex Dusabe mu gitaramo kidasanzwe yakoreye i NyabisinduHari amavuta yaba mu bato n'abakuru mu buryo bugaragaraHari abayobozi b'amatorero atandukanye, abavugabutumwa n'abandi bavuga rikijyana mu murima w'Imana batandukanyeIbyishimo byakomeje kugera ijoro riguye, abantu ariko bakomeza kwizihirwa 










Kanda hano urebe amafoto yose yaranze iki giterane cy'ububyutse

AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANIEL-INYARWANDA.COM

VIDEO: RWIGEMA FREDDY-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND