RFL
Kigali

Jolly, Naomie, Kate na Yolo mu byamamare byazirikanye ababyeyi babo b’abagore

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/05/2023 19:32
0


Mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bizihije Umunsi w’Umubyeyi w’umugore hazirikanwa uruhare rwe mu iterambere no kubaho neza kwa muntu. Ni muri urwo rwego ibyamamare mu ngerzi zinyuranye cyane cyane abagore n’abakobwa bagaragaje ishimwe bafite ku babyeyi babo babibarutse.



Umubyeyi wese ni umubyeyi! Ariko biragoye kubona umuntu uvuga nabi uwamutwise amezi icyenda mu nda kubera icyo gihango agirana nawe kuva ageze ku Isi.

Ababyeyi b’abagabo nabo bafite byinshi bigomwa bakora kugira ngo umuntu abashe kuvamo umuntu w’ingirakamaro, ari nayo mpamvu nabo hari umunsi wabagenewe.

Bamwe mu Bari n’abategarugori bamaze kwandika izina mu myidagaduro bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo bagaragaje ishimwe bafite ku babyeyi babo.

Yolo The Queen wabiciye ku mbuga nkoranyambaga ariko akaba atajya yigaragaza yanditse, agira ati “Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore mukobwa wanjye. Twizihizwa n’ibikorwa byawe.”

Kate Bashabe na we yafashe umwanya azirikana uwamwibarutse n’abandi babyeyi b’abagore bose. Mu butumwa bwe yanditse agira ati “Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore kuri Mama wanjye mwiza kuba Mama bose. Imana ibahe umugisha utagabanije munezezwe n’umunsi wanyu.”

Cycy Beauty uheruka kubura umubyeyi we, yabanje kwihanganisha abameze nkawe badafite ba Mama wabo.

Ati “Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore kuri Mama wanjye nizera ko ari kumwenyura ahantu runaka mu busitani bwo muri paradizo.”

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yazirikanye ababyeyi b’abagore bose, by’umwihariko uwamubyaye.

Yavuze ati “Urukundo rw’umubyeyi w’umugore ntinagereranwa. Umunsi mwiza w’ababyeyi b’ababagore kuri Mama ubaruta bose no ku bandi ba Mama bose. Mu kuri aba Mama batubikiye ubukungu ntagereranwa mu mutima wabo.”

Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, yishimiye cyane kuvuga neza Mama we ariko yanazirikanye abatabafite abakomeza mu butumwa bwe.

Yavuze ati “Nterwa ishimwe no ku kwita Mama wanjye n’inshuti magara yanjye umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore Mama. Ndagukunda by’akataraboneka Mama ubasumba.”

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime, Isimbi Alliah uzwi nka Alliah Cool, we yanditse agira ati “Umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore.”

Kate Bashabe yifashishije amafoto atandukanye ari kumwe na Mama we mu bihugu binyuranye kuva cyera maze amurata ubwiza anaboneraho kuzirikana abandi babyeyi b'abagore boseMiss Ishimwe Nomie yatatse Mama we amubwira ko aterwa ishimwe no kuba bari inshuti azirikana n'abandi babyeyi b'abagore anaboneraho gukomeza abatabafiteYolo The Queen uburanga bwe butigisa imbuga nkoranyambaga yafashe umwanya yifuriza nyina umubyara umunsi mwiza anamushimira kubwa buri kimweMiss Mutesi Jolly yafashe umwanya ashimira umubyeyi we anifuriza ababyeyi b'abagore umunsi mwiza muri rusangeCycy Beauty umunyamideli wagiye wifashishwa mu mashusho y'indirimbo kuri ubu winjiye mu gutegura no kuyobora ibirori yazirikanye Mama we uheruka kwitaba ImanaAlliah Cool uheruka no kwibaruka yifurije umunsi mwiza ababyeyi b'abagore muri rusangeIbyamamarekazi bitandukanye bikomeje kwerekana ko biha agaciro umubyeyi w'umugore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND