RFL
Kigali

Finland: Ambasaderi Diane Gashumba yasuye RCFF FC irangamiye gutwara igikombe cya Summer League-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:14/05/2023 7:59
0


Kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Ambasaderi Diane Gashumba, yitabiriye umukino w’ikipe ya RCFF FC wayihuje na Diaspora ya Congo Brazzaville mu bihe bye byakazi ari gukorera muri Finland.



Nyakubahwa Ambasaderi Diane Gashumba usanzwe afite mu nshingano Diaspora y’abanyarwanda batuye mu bihugu nka (Sweden, Danmark, Norway na Finland), muri ibi bihe ari gukorera akazi muri Finland, akaba yaboneyeho gusura ikipe y’abanyarwanda baba Finland (RCFF FC).

Byari ku inshuro ya mbere Ambasaderi w’ibihugu byo mu Majyaruguru y’Uburayi, Dr Diane Gashumba, yihera ijisho umukino mwiza wa RCFF FC. Yaboneyeho kubashimira ndetse ababwira ko babitezeho byinshi.

“Nishimiye kuba hamwe namwe, ikipe yanyu twarayishimiye cyane turabogeza turi Stockholm (mu murwa mukuru wa Suwede, ahari icyicaro cya Ambasade y’u Rwanda), n’intsinzi yanyu itugeraho tukanezerwa.” - Nyakubahwa Ambasaderi Diane Gashumba


Ambasaderi Diane Gashumba ari kumwe na Chairman w’umuryango wa RCFF n’Abaganga b’ikipe hamwe n’abakinnyi bari bagiye kwerekana ibirori bya ruhago

Nyakubahwa Ambasaderi Dr. Diane Gashumba, yakomeje ashimira abanyarwanda batuye muri Finland ku bw’iki gikorwa cy’indashyikirwa bahisemo cyo kujya bahuzwa n’umupira w’amaguru bakidagadura.

Muri iki cyumweru Ambasaderi Diane Gashumba ari muri Finland hazatangwa serivise nyinshi ku banyarwanda batuye Finland mu rwego rwo kubavuna amaguru mu ngendo zigana ku kicaro muri cya Ambasade y’u Rwanda muri Suwedi.

Izo serivise zirimo cyane abifuza Pasiporo, no gufata ibikumwe by’abazifuza n’ibindi byangobwa bitandukanye. Biteganijwe ko tariki ya 20 Gicurasi 2023 Ambasaderi Diane Gashumba azifatanya n’abanyarwanda baba Finland mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Iyi kipe y’abanyarwanda baba muri Finland yamenyeshejwe ko ku munsi w’Umuganura bazakira irushanwa ry’Umuganura rizabera muri Finland, rikitabirwa na Diyasipora zo mu bihugu bine, Amb. Diane Gashumba afite mu nshingano, ikipe imwe muri izo ikegukana igikombe n’ibindi bihembo.

Iki ya RCFF FC imaze umwaka ishinzwe, ikaba imaze kwitabira shampiyona imwe yo mu bukonje (Winter League) aho yagarukiye muri ¼, ikaba ifite intego yo kuzegukana igikombe cya shampiyona yo mu mpeshyi (Summer League) n’igikombe cy’Umuganura.

RCFF FC ikomeje imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’impeshyi izatangira tariki 28 Kamena 2023, intego bafite ni ukuzagera ku mukino wa nyuma bakegukana igikombe.


Abakinnyi ba RCFF FC bishimiye impanuro bahawe na Ambasaderi Dr. Diane Gashumba


11 babanje mu kibuga

Esron ukina hagati mu ikipe ya RCFF

Karera Hassani wakiniye APR ahanganiye umupira n’umukinnyi wa Congo Brazzaville

Moises Nshimiyimana ukina mu cyiciro cya 3 muri Finland mu ikipe yitwa EsPa Edustus yambura umupira myugariro wa Congo Brazzaville






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND