RFL
Kigali

Sports Room: Rayon Sports yatanze ubwiyunge, Mukura ikora iyo bwabaga - Lorenzo na Guss mu kiganiro - VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/05/2023 22:43
0


Abanyamakuru barimo, Lorenzo na Guss Bigirimana, berekanye inzira ya Rayon Sports kugera igeze ku mukino wa nyuma, ndetse n'uburyo Mukura yarwanye intambara ikomeye.



Ni mu kiganiro Sports Room cyo kuri uyu wa Gatandatu, cyabaye nyuma y'umukino wahuje Rayon Sports yanganyijemo na Mukura Victory Sports igitego 1-1. 

Guss Bigirimana ukorera Rayon Sports, yatangaje ko Mukura bigendanye n'uko yatangiye umwaka w'imikino ntako itagize, ahubwo abafana bayo bakwiye kwishimira uko ikipe yitwaye.

Guss yakomeje avuga ko ikipe ya APR FC mu gihe yaramuka idakuyemo Kiyovu Sports, yaba igana mu bihe bibi byo kudasohokera igihugu.

Lorenzo nawe yunze mu rya Guss avuga ko APR FC iramutse idasohokeye u Rwanda yaba ibonye isomo rituma isubira ku bakinnyi b'abanyamahanga. 

Muri iki kiganiro Rujugiro ufana APR FC yaje gusanga aba banyamakuru mu kiganiro ndetse yemeza ko Kiyovu Sports uyu mwaka nta gikombe izegukana.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE


Guss Bigiramana ni umwe mu banyamakuru bagiranye ikiganiro na InyaRwanda 

Lorenzo Musangamfura nawe yari umwe mu banyamakuru baganiriye na InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND