RFL
Kigali

Jaguar yiroshye mu mazi abira yijundikwa na Diamond

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:13/05/2023 23:00
0


Hashize igihe gito Jaguar akoranye indirimbo n'umwe mu bahanzi basinye amasezerano muri Label ya (WCB) Wasafi 'Lava Lava'.



Umuhanzi Charles Njagua uzwi ku izina rya Jaguar, yitaye mu mazi abira nyuma yo gukorana indirimbo n'umwe mu bahanzi basinye amasezerano muri Label ya Wasafi, indirimboye yiswe "Unthinkable", amashusho yayo akaba yarakorewe mu gihugu cya Kenya.

Kuri 11 Gicurasi ni bwo iyi ndirimbo yageze ku rukuta rwe rwa Youtube, ariko igitangaje uwo bakoranye indirimbo Lava Lava we yakomeje arituriza bigaragara ko n'ubwo bakoranye indirimbo atigeze na rimwe yishimira Jaguar, kuko nta mbaraga yigeze ashyira mu kwamamaza iyi ndirimbo.

Ku makuru Jaguar yahaye 'Content creator', yavuze ko Diamond nk'umuyobozi wa Wasafi atigeze yishimira uburyo bakoranyemo iyi ndirimbo ari nayo mpamvu igomba guhagarara. Ariko nanone Jaguar ku ruhande rwe avuga ko iyi ndirimbo "Unthinkable" ari igitekerezo cye kuko hashize imyaka 7 ayanditse, ikindi nawe yemera ko atigeze abanza kuvugana na Label ya Wasafi.

Jaguar avuga ko yivuganiye na Lava Lava kuwa 10 Gicurasi 2023, amusaba ko iyo ndirimbo baba bayihagaritse, amusubiza ko ategereje icyo Management iri bwemeze.

Nubwo Jaguar yabazaga Lava Lava byinshi, nawe yaje kumenya ko impamvu byose bitari gukunda ari uko yari kubanza kwishyura amafaranga Wasafi ibintu bikabona kujya mu buryo. Mu magambo ye, ati: "Lava Lava twahuriye muri studio imyaka ibiri ishize, yumva indirimbo yanjye arayikunda, maze yandika igice cye kuko njye nari nararangije ibyanjye".

Jaguar akimara kubona ko atabona icyo yakwireguza muri Wasafi, yahise yiyemeza kubareka indirimbo arabyihorera. Aragira ati: "Iracyafitwe na Wasafi ariko ndabyihoreye nabo byabatwaye igihe kinini, indirimbo ndayibarekeye ibyiza biri imbere".

Wasafi kugeza n'ubu nta kintu iratangaza kuri iyi nkuru. Wasafi ni imwe mu nzu zireberera inyungu z'abahanzi (Label) yashinzwe n'umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, Diamond, ikaba igenda izamura impano zitandukanye, aho kuri ubu habarizwamo abahanzi Diamond, Mboso, Zuchu, Lava Lava n'abandi benshi.

Ikindi ni imwe muri studio zikomeye ku Isi kuko abahanzi b'ibyamamare bakorera indirimbo zabo muri iyi Label, twavugamo, Rick Ross, Ne-Yo Tiwa Savage, Davido, Yemi Alade, Peace-Square n’abandi.


Indirimbo bakoranye bayise "Unthinkable", igaragaramo indege ya Perezida William Ruto wa Kenya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UNTHINKABLE' YA JAGUAR NA LAVA LAVA

">


Umwanditsi: Jean Harerimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND