RFL
Kigali

Madamu Jeannette Kagame yarebye umukino REG BBC yatsinzemo APR BBC ikinamo Lt. Ian Kagame-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/05/2023 19:47
0


Mu mukino wa gishuti witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n'umwuzukuru we, ikipe ya REG BBC yatsinze ikipe ya APR BBC.Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubera muri BK ARENA. Ikipe ya REG BBC niyo byarangiye itsinze APR BBC amanota 93-73. 

REG BBC niyo yateguye uyu mukino wa gishuti mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) aho izaba ihagarariye u Rwanda. Iyi mikino  izabera mu Rwanda muri BK Arena kuva tariki ya 21 kugeza 27 Gicurasi 2023.

Uyu mukino kandi warebwe na Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'umwuzukuru we, aho bari bagiye gushyigikira Ian Kagame usanzwe ukina mu ikipe ya APR BBC. 

Nk'uko mu mafoto bigagara, hari aho Ian Kagame yari ari mu karuhuko maze ajya kuganiriza Anaya Ndengeyingoma, ubona bishimishije.


Lt. Ian Kagame aganira na Anaya 


Madamu Jeannette Kagame yari yishimiye kureba umukino

Ni umukino wari uryoheye ijisho


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo
Inyarwanda BACKGROUND