RFL
Kigali

USA: Ivan Kagame yakurikiranye imbonankubone umukino w'ishiraniro Lakers yasezereyemo Warriors muri NBA

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/05/2023 12:37
0


Ivan Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame, yitabiriye umukino wahuje amakipe y’ibigugu muri Basketball by’umwihariko muri Shampiyona ya NBA.



Mu rukerere rwo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, habaye imikino y'ishiraniro muri Shampiyona rurangiranwa muri Basketball ya NBA, igeze kure.

Imwe mu mikino yari itegerejwe na benshi, irimo uwahuje Golden State na Lakers. Uyu mukino warangiye Lakers isezereye Golden State Warriors ku manota 122 ku 101.

Bivuze ko mu gice cy’Iburengerazuba, Lakers izahura na Denver Nuggets nayo yasezereye Phoenix Suns.

Mu bakurikiranye uyu mukino barimo imfura ya Perezida Kagame, Ivan Cyomoro Kagame, wari waserutse yambaye ikoti ry’ubururu n’ipantalo y’umukara, byose by’ikoboyi.

Perezida Kagame n'Umuryango we, bazwiho gukunda imikino ariko by’umwihariko Basketball.

Kuri ubu murumuna wa Ivan Kagame, Lt Ian Kagame ni umwe mu bakinnyi b’ikipe ya APR Basketball Club.

Ku rundi ruhande u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira imikino ya nyuma y’irushanwa nyafurika rya BAL rizabera muri BK Arena hagati ya tariki 20 na 27 Gicurasi 2023.Ivan Cyomoro Kagame yakurikiranye umukino wari utegerejwe na benshi Lakers yasezereyemo WarriorUmukino wa Warrior na Lakers wari utegerejwe nwa benshiLakers izahura na Denver ku mukino wa nyumaAbakunzi b'imikino ya NBA mu Rwanda ntibaryamye kubera iyi match U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira BAL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND