Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Akabanga’
yasubiye muri Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023,
ahagana saa tanu z’ijoro.
Yabwiye InyaRwanda ko yari yaje mu Rwanda muri gahunda
z’akazi asanzwe akora, arubyaza umusaruro anahakorera indirimbo na ba Producer
banyuranye.
Shaffy yavuze ko muri izi ndirimbo eshanu yakoreye mu
Rwanda, harimo indirimbo zakabaye zararangiye ari muri Amerika, ariko ko bitewe
n’intera iri hagati y’ibihugu byombi byagiye bigorana guhuza na ba Producer.
Avuga ko izo ndirimbo arizo yahereyeho ashyiraho
akadomo. Ati “Nazanywe n’akazi. Gukorana na ba Producer bo mu Rwanda n’akazi
kagoye nari mfite indirimbo zimaze nk’umwaka turazirangiza kubera intera."
Akomeza ati “Ugasanga nka kantu kakagombye gukosorwa
mu masegonda gafashe ibyumweru. Uwo mujinya na ‘stress’ nibyo byatumye rero nza
ngo mbikurikiranire ku kibuga kuko abafana kudasohora indirimbo ni ideni
rindemerera."
Shaffy avuga ko izi ndirimbo eshanu zakozwe na
Producer Niz Beats, Element muri 1:55 am, Santana Sauce muri Hi5 ndetse na
Producer Bob.
Uyu muhanzi avuga ko kubera ko atabashije kuza mu
Rwanda guhekereza inshuti ze zitabye Imana, yasabye Christopher kumuhereza
bajya gusura imva ya Buravan, iya Dj Miller, wamamaye mu kuvanga imiziki, iya
Yanga wamamaye mu gusobanura filime, iy’umubyeyi wa Meddy ndetse n’iya Nyina wa
Christopher. 
Shaffy muri studio ya 1:55 am Producer Element amufasha
kurangiza imwe mu ndirimbo ye yari amaze igihe ari gukora 
Junior Giti uzwi cyane mu basobanura filime mu Rwanda
yahuye na Shaffy 
Christopher yaherekeje Shaffy gusura imvano ya
Buravan, umunyamuziki wasize ibihangano bidasaza 
Shaffy yari inshuti y'igihe kirekire ya Buravan 
Shaffy yanasuye imva y'umubyeyi wa Meddy, umuhanzi
afatiraho urugero mu muziki 
Shaffy yanasuye imva y’umubyeyi wa Christopher

Shaffy yavuze ko yaje mu Rwanda mu gihe cy'iminsi itatu kubera akazi yarimo 
Shaffy avuga ko atabonye umwanya wo gukora amashusho y'indirimbo kubera umwanya muto
