Rwangabo Byusa Nelson [Nel Ngabo] yasohoye indirimo ya mbere yise ‘My Heart’ iri kuri Album yitegura gushyira hanze.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nel Ngabo yasobanuye ibyerekeranye n'indirimbo yatunganirijwe muri
Kina Music, ifite amashusho yihariye yafashwe ndetse atunganywa na Gad uri mu bamaze gushinga
imizi mu kuyatunganya.
Nel Ngabo ati: ”My heart ni indirimbo ya mbere isohotse kuri album, iri no mu za mbere twatunganije, ikaba ivuga ku rukundo.”
Uyu musore
ukiri muto ariko ukomeje kuba ubukombe mu muziki, yakomeje asobanura bimwe
mu byerekeranye na Album yitegura gushyira hanze.
Yatangaje ko nta muhanzi utari umunyarwanda uri kuri iyi album, akomaza ku mpamvu y’izina
rya Album anahishura ko nta wundi mu producer wayikozeho, yose ikaba yaratunganijwe na
Ishimwe Clement unareberera inyungu ze.
Asobanura ibi, Nel Ngabo
yagize ati: ”Izina rya Album risobanuye
ibiyiriho, Album hariho indirimbo z’ubuzima busanzwe, iz’urukundo n’iz’Imana, ikaba yarakozwe na producer Clement yose, abahanzi bandi bayiriho ni aba hano
gusa.”
Nel Ngabo winjiye mu muziki mu 2017, ari mu bamaze kugira izina rikomeye mu Rwanda aho yagiye akora indirimbo zitandukanye zakoze ku mitima ya benshi akaba yitegura gushyira hanze Album ya gatatu izaba iriho indirimbo 13.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA 'MY HEART' YA NEL NGABO
Tariki 22 Gicurasi 2023 ni bwo Nel Ngabo azashyira hanze Album ya gatatu ye yose hanzeMy Heart ni yo ndirimbo ya mbere kuri Album ye nk'uko uyu muhanzi yabitangaje ashyize hanzeNel yatangaje ko abahanzi bose bari kuri Album yitegura gushyira hanze ari abo mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO