RFL
Kigali

Alexis Dusabe wateguye “East African Gospel Festival” arasaba ko ibitaramo byavanwa mu nsengero

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:12/05/2023 17:09
0


Alexis Dusabe wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, yasobanuye byinshi ku gitaramo ari gutegura kizahuza ibyamamare mu muziki uhimbaza Imana, asaba abakuru b'amatorero gukura ibitaramo bikorerwa mu nsengero bigashyirwa aharusange.



Umuririmbyi wakunzwe na benshi Alexis Dusabe umaze imyaka myinshi mu guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, yagarutse ku gitaramo ari gutegura kizahuza abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana mu Karere, abashumba batandukanye, n’abizera barimo n’urubyiruko.

Dusabe, umwe mu bahanzi bafite izina ndetse bamaze igihe kirekire mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ku gitaramo cye kizaba tariki ya 21 Gicurasi muri Camp Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Apollinaire, Prosper Nkomezi, Aime Uwimana na David Nduwimana.

Mu kiganiro na Ihumure Tv, Alexis Dusabe yasabye abakuriye amatorero gukura ibitaramo mu nsengero bigashyirwa ahantu hisanga abantu benshi kuko mu nsengero bituma bamwe biheza cyangwa bagatinya kujya mu rusengero badahuje kwizera, ariko iyo bishyizwe aharusange bituma bose bisangamo.

Yavuze ko hari ibitaramo byinshi biri gutegurwa bizajya biba hagamijwe kwigisha abantu biganjemo urubyiruko ku bijyanye no kwirinda ubusambanyi bukabije bwafashe intera muri iyi minsi, kuzibukira ibiyobyabwenge byangiza ahazaza h’Igihugu n’isura y’Imana n’izindi nyigisho.

Yagarutse ku kindi gitaramo cye giteganijwe mu kwa karindwi muri Petit Stade, kizitabirwa n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi ukundwa na benshi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

KANDA HANO UGURE ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA ALEXIS DUSABE

Mu butumwa yageneye abamukurikira, yashimiye inzego  za Leta y’u Rwanda mu kuzamura imbaraga z’ivugabutumwa, ndetse n’imbaraga ikoresha itanga umutekano usesuye ku banyarwanda bakakira ubutumwa ntacyo bikanga.

Alex Dusbe yagize ati “Ndashimira abantu bose mu nzego za Leta bagira uruhare mu gutuma ubutumwa bwiza bugira imbaraga muri rubanda kuko sosiyete ikijijwe ihabwa umugisha”.

Yasabye abantu kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi,  abasaba guca ku rubuga rwa InyaRwanda rwitwa Noneho.com bakagura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy’akataraboneka kizaba tariki 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali.

Yavuze ko kandi amatike ari ahantu henshi hatandukanye yaba ku nsengero n’ahandi henshi hateganijwe nko kuri Simba Supermarket zose, Camellia Zoze, Lamane ndetse no muri Car Free Zone.

Kwinjira muri East African Gospel Festival igiye kuba ku nshuro ya mbere mu gitaramo cyo kuwa 21 Gicurasi muri Camp Kigali, ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse n 20,000 Frw muri VVIP. Kand HANO ugure itike yo kwinjira muri iki gitaramo.


Harabura iminsi micye cyane Alex Dusabe n'abandi baramyi bakunzwe mu Karere bagataramira abakunzi b'umuziki uhimbaza Imana

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYATANZWE NA ALEX DUSABE

">
  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND