RFL
Kigali

Erling Haaland yegukanye igihembo ahigitse abarimo Bukayo Saka na Marcus Rashford

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:12/05/2023 13:12
0


Rutahizamu karundura wa Manchester City, Erling Haaland, yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, gitangwa n'abanyamakuru bandika mu bijyanye n'amakuru y'umupira w'amaguru.



Uyu mukinnyi ukomoka muri Norway kugeza ubu uramutse uvuze ko yagize umwaka w'imikino udasanzwe ntabwo waba ubeshye, kuko mu marushanwa yose amaze gukina yatsinzemo ibitego 51. Iki gihembo yagitwaye atowe ku giro cya 82%, umubare munini ubayeho mu mateka ya Premier League.

Mu matora, Erling Haaland yakurikiwe n'abakinnyi 2 ba Arsenal. Bukayo Saka niwe wabaye uwa 2 naho Martin Odegaard aba uwa 3. Ku mwanya wa 4 haje undi mukinnyi wa Manchester City ariwe Kevin De Bruyne naho ku mwanya wa 5 ni Marcus Rashford ukina muri Manchester United. Mu matora yose, abakinnyi 15 nibo bari batowe.

Erling Haaland w'imyaka 22 abaye umukinnyi wa Manchester City utwaye iki gihembo cya FWA Award nyuma ya Rahim Sterling wagitwaye muri 2019 ndetse na Ruben Diaz wagitwaye muri 2021 naho uwaherukaga kucyegukana mu mwaka ushize ni Mohammed Salah wa Liverpool.


Erling Haaland watowe nk'umukinnyi w'umwaka

Nyuma yo gutwara iki gikombe, uyu mukinnyi yagize ati "Gutsindira igihembo cy'abanditsi mu mwaka wanjye wa mbere muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza, ni icyubahiro. Ngerageza uko nshoboye buri munsi kugira ngo mbe mwiza kandi kumenyekana nk'uku gusobanuye byinshi kuri njye".

"Nakunze igihe cyanjye muri Manchester City kugeza ubu. Bagenzi banjye ni ibitangaza, kandi bampa amahirwe yo gutsinda ibitego. Ndashaka kubashimira bose kuko ntabwo nashoboraga gutwara iki gihembo tutari kumwe. Nanjye ndimo umwenda Pep Guardiola n'ikipe iba iri inyuma y'ikipe hano muri Manchester City. Abantu bose bangiriye neza kuva nakwinjira hano".

Yasoje agira ati "Ndashimira abantu bose bantoye. Ni byiza rwose gutsindira iki gihembo, ubu nibanze ku kureba uko narangiza shampiyona neza ndetse mfasha na Manchester City gutwara ibikombe".

Kugeza ubu Manchester City niyo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Bwongereza aho ifite amanota 82 mu mikino 34, igakurikirwa na Arsenal ifite amanota 81 mu mikino 35. Man City irahabwa amahirwe yo kwegukana shampiyona y'uyu mwaka ndetse ishobora no kuzegukana Champions League y'uyu mwaka.

Bukayo Saka wabaye uwa 2 


Erling Haaland uheruka gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League mu mwaka umwe w'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND