RFL
Kigali

Ibimenyetso 15 bikwereka ko wabaswe na telefone

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:12/05/2023 10:37
1


Izi telefone zigendanwa zigezweho zizwi nka “smartphones” zatumye ubuzima bwacu bworoha binyuze muri progaramu nyinshi zifite zidufasha gushyira ku murongo ibikorwa byacu bya buri munsi.



Ariko nubwo izi telefone zidufasha byinshi, hari benshi bemeza ko telefone zigendanwa ari mbi. Muby’ukuri, bizera ko byangiza cyane cyaneurubyiruko rw’ubu kandi bikangizan’ubushobozi bwabo bwo gutekerezakure bijyanye n’iterambere ryabo ry’ahazaza.

Hano hari ibimenyetso 15 bikwereka neza ko ushobora kuba ufite ikibazo cyo kubatwa na telefone nk'uko tubicyesha prizminstute.com

1. Kumva ko igihe wamaze kuri telefone yawe ari gito cyane mu gihe mu by'ukuri ari kinini bihagije.

2. Uratinda cyane mu gukoresha telefone yawe.

3. Ntushobora gukoresha igihe neza kandi uhora ugongwa n’igihe ntarengwa kubera kumara umwanya muremure kuri telefone yawe.

4. Ukunda kohereza ubutumwa cyangwa kohereza imeri aho guhura n’abantu amaso ku yandi

5. Watangiye kumara igihe kinini kuri telefone yawe kuruta uko byahoze mbere.

6. Uhora wifuza kumara umwanya munini kuri telefone yawe.

7. Telefone yawe ihora ifunguye na nijoro kandi ukayibika munsi y’umusego cyangwa iruhande rw’igitanda cyawe.

8. Wihutira gusubiza imeri, tweet cyangwa ubutumwa bugufi utitaye ku yindi mirimo wari urimo.

9. Ukoresha telefone yawe igendanwa mu gihe utwaye ibinyabiziga.

10. Wumva ko telefone zigendanwa zikenewe rwose kugira ngo wongere umusaruro w’ibyo ukora.

11. Ntabwo worohewe udafite telefone yawe niyo byaba iminota mike.

12. Uhorana telefone yawe mu mufuka igihe kinini.

13. Urya uri no kureba muri telefone yawe.

14. Ntushobora no kumara amasegonda make utagenzuye ibiri muri telefone yawe.

15. Ntushobora gukora igikorwa icyo ari cyo cyose udafite telefone yawe igendanwa.

Nk'uko mubibona ushobora kuba warabaswe na telefone yawe nubwo bigoye kubimenya. Birashoboka ko n’ubu urimo usoma ibi kuri telefone yawe nonaha urimo kurangazwa n’ubutumwa bwinshi uri kwakira buri segonda.

Nibyo, telefone zifitiye abantu akamaro kanini harimo guhamagara, gukoresha interineti, gusabana n’ibindi byinshi. Ariko icya mbere, ni ugukomeza gukoresha iki gikoresho mu buryo bukwiye hirindwa ko cyabata benshi kitabatera ibibazo bitadukanye by’ubuzima.


Umwanditsi: Brenda MIZERO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabiyumva jules 11 months ago
    Nigiki cyokorwa kugira umuntu abyirinde?





Inyarwanda BACKGROUND