Kigali

Uko mbibona: Urubanza rwa Moses rwerekanye ko abahanzi bakeneye guhugurwa ku mikoreshereze y’ibirango by’igihugu

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:12/05/2023 12:31
0


Umuhangamideli Turahirwa Moses washinze Moshions ukurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge n’inyandiko mpimbano, ugendeye ku byo yagarutseho yiregura byerekanye ko hakiri icyuho ku bakoresha ibirango by’Igihugu n’ibindi byangombwa bitangwa n’ubuyobozi bw’Igihugu mu buhanzi bwabo.



Biroroshye kubona umubare munini w’abantu bakubwira ibirango by’ibihugu by’ibihangange birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bushinwa, u Burusiya n’ibindi. Ubanza ari uko ari ibihugu benshi bifuza kuzabamo, byateye imbere, byiyita ko byimakaje ihame rya Demokarasi.

Iterambere ry’ibi bihugu no kumenyekana kw’ibirango byabo bifatiye ku ruhare ubuhanzi bushingiye kuri filime, umuziki, imideli n’ibindi byanagize.

Wowe uri gusoma iyi nkuru cyebuka hirya no hino ku myambaro wambaye ushobora gusanga ahanditse ‘Made in China’, ahandi ushobora gusangaho ibendera ry’igihugu runaka, yewe utazi cyangwa se bizakugora kugira ngo uzageremo.

Igitangaje muri ibi ni uko usanga abantu bazi icyo kirango ariko batazi igisobanuro cyacyo. Abari mu myaka nk’iyanjye wandika iyi nkuru, bazi amavuta yo guteka yabaga ari mu idebe abanyarwanda bavugaga ko yitwa ‘USA’ [Bisome mu Kinyarwanda cyumutse uti ‘USA], byaje kumenyekana ko bisobanuye United State of America’.

Ibi byose byerekana imbaraga ubuhanzi bwubakitse bugira mu kwamamaza Igihugu. U Rwanda rumaze igihe rushyize imbaraga muri gahunda ya ‘Made in rwanda’ iherekejwe na gahunda y’ubukerarugendo izwi nka ‘Visit Rwanda’.

Reka noneho ninjire mu ngingo y’umunsi yanzinduye ijyanye no kugaragaza ko hakenewe ubukangurambaga cyangwa se amahugurwa ku bahanzi muri rusange bakenera kwifashisha ibirango by’Igihugu, mu byangombwa, ku mazina runaka mu byo bakora bya buri munsi kugira ngo bamenya neza igihe biba bigize icyaha.

Ku wa 10 Gicurasi 2023, ubwo Turahirwa Moses washinze Moshions yari mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, yiregura yavuze ko yemera ko yakoresheje urumogi ariko ko icyo gihe yari mu Butaliyani akurikirana amasomo ye.

Reka ibyo kuba yarakoresheje urumogi ntitubigarukeho cyane, ahubwo twite ku nyandiko mpimbamo.

Moses Turahirwa yireguye agira ati “Ku cyaha cyo gukoresha cyangwa guhimba inyandiko mpimbano, ntabwo nkyemera cyane bigendeye ko namaze gushyikiriza abagenzaga icyaha pasiporo yanjye y’umwimerere bagasanga nta kintu na kimwe nahinduyeho.”

Yongeraho ati “Igisa na pasiporo nagikoresheje muri gahunda yanjye y’ubuhanzi ndimo kwandika filime ya Kwanda Season I aho no mu biganiro nagiranye na Marie France ari we mwanditsi mukuru wa filime yanjye y’uruhererekane, byerekana ko ari ibitekerezo ariko bitashyizwe mu bikorwa cyane ko iyo pasiporo bifite n’amagambo ayiherekeje yerekana ko atari pasiporo ya nyayo.”

Uyu musore yavuze ko mu byo azi ari uko mu biranga Pasiporo harimo na Nimero yayo. Yungamo ati “Tuzi ko mu biranga pasiporo ari nimero ya pasiporo, icyo gihangano cyanjye nta nimero cyari gifite byerekana ko atari pasiporo.

Ikindi ntabwo nigeze nkoresha iyo pasiporo nyiyitirira cyangwa ngo mvuge ko ari pasiporo yanjye naba nahinduye yaba muri gahunda zo gukoresha pasiporo mu binjira n’abasohoka, nkaba narayikoresheje mu rwego rw’ubuhanzi bwanjye no gushyira ahagaragara ibihangano byanjye.”

Yavuze ko iyo Pasiporo (ifoto yayo) yayishyize kuri konti ye ya Instagram asanzwe anyuzaho n’ibindi bihangano, mu rwego rwo kugaragaza ibyo ahishiye abantu muri filime ‘Kwanda’.

Ati “Nkaba narashyize ku rukuta rwanjye rwa Instagram ya Kwanda Season nk’uko nsanzwe nshyiraho ibindi bihangano byanjye bitararangira ari mu buryo bwo kwerekana itangiriro ry’igihangano ndimo gukoraho nkaba numva iyo pasiporo kuri njye ko nigeze nyihindura cyangwa ngo nyikoreshe bitagize icyaha cyo kuba narahinduye pasiporo yanjye y’umwimerere nahawe na Leta y’u Rwanda.”

Ugandeye ku byo Moses Turahirwa yavuze agaruka ku kirebana n’ikoreshwa rya pasiporo mu buhanzi bwe, wumva ko we hari amakuru macye yari afite ku birebana n'iryo tegeko ariko nk’uko twatangiye tubigarukaho haruguru iyo ibyangombwa n’ibirango by’igihugu bikoreshejwe neza mu bihangano bigirira umumaro nyirabyo n’igihugu muri rusange.

Ariko se bisaba iki ngo ukora igihangano yemererwe kubikoresha, ese niba kinahari kizwi na bangahe nk’uko abantu bamaze gusobanukirwa kuri ubu ko gutwara wasinze bitemewe.

N’abahanzi bakwiye guhabwa amahugurwa kuri iyi ngingo kugira ngo barusheho gukora ibintu binoze kandi bitabagiraho ingaruka.

Duhereye kuri Pasiporo hari nyinshi mu ndirimbo na filime byo mu mahanga bigaragaramo ubona ko ari umwimerere kandi ari ugukina.

Impuzankano za gisirikare ziriho n’ibendera ry’igihugu, ibendera rigakoreshwa rishinze ahantu runaka n’ibindi bitandukanye, byose bigaragaraza uburyo abahanzi b’imahanga bamaze gusobanukirwa n’amategeko ku buryo batagorwa nayo.Moses Turahirwa w'imyaka 32 akurikiranweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n'iby'inyandiko mpimbanoYemera gukoresha urumogi ubwo yigaga mu Butaliyani aho byemewe agahakana iby'inyandiko mpimbano avuga ko yari mu buhanzi

Ari mu basore bamaze gushinga imizi mu myidagaduro nyarwanda kandi bafite ubuhanga mu gutanga amakuru adashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND