RFL
Kigali

Byari ibicika mu gitaramo Beyoncé yakoze kibimburira ‘Renaissance World Tour’-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:12/05/2023 10:02
0


Beyoncé yatangije ibitaramo bizenguruka isi yise ‘Renaissance World Tour’, aho yakoreye igitaramo cya mbere muri Sweden asiga yanditse amateka.



Ni nyuma y’amezi arindwi (7) Beyoncé atangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka isi yitiriye album aherutse gusohora yitwa ‘Renaissance’. 

Kuri ubu yatangije ibi bitaramo ku mugaragaro ahera i Burayi mu gihugu cya Sweden mu mujyi waho wa Stockholm muri sitade yitwa Friends Arena yahuriyemo ibihumbi by’abafana bari baje kumureba.

PageSix yatangaje ko iki gitaramo Beyoncé yakoreye muri Sweden yagaragarijemo ko ntacyamubuza gutaramira abafana be dore ko yaraherutse kuvunika akaguru bikavugwa ko iki gitaramo kizasubikwa akabanza agakira. 

Ibi siko byagenze ahubwo yakoze iki gitaramo agifite iyi mvune ndetse ni ijambo yavugiye ku rubyiniro rya mbere yagize ati: “Munyihanganire ntabwo ndibubyine cyane nk’ibisanzwe kuko ndacyafite imvune ariko ndabaha ibyishimo”.

Muri iki gitaramo cy’amaze amasaha 4, Beyoncé yaririmbyemo indirimbo 36 ndetse anahindura urubyiniro inshuro 8 ari nako ahinduranya imyambaro. Ibi byatumye abakitabiriye batangazwa n’uburyo uyu muhanzikazi yagireguye. 

Daily Mail yatangaje ko Beyoncé yagaragarije ubuhanga bwe muri iki gitaramo aho yabashije kuririmba indirimbo 20 mu buryo bwa ‘Live’ ibintu bidakunze gukorwa n’abandi bahanzi. 

Amasaha 4 yayamaze aririmba wenyine nta wundi muhanzi umusimbura nk’uko byari byitezwe ko azazana abandi bahanzi bazafatanya muri ‘Renaissance World Tour’.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo izasohotse kuri iyi album ‘Renaissance’ zirimo nka Virgo’s Groove, Alien Superstar, Cuff It, Church Girl n’izindi. Mu ndirimbo kandi ze zakunzwe yaririmbye harimo ‘Drunk in Love’, ‘Formation’, ‘Run The World’ hamwe na ‘Hello’.

Iki kibaye igitaramo cya mbere kibimburira ibitaramo 50 Beyoncé azakorera mu Burayi na Amerika mu cyo yise ‘Renaissance World Tour’.

Beyoncé yatangije ibitaramo bizenguruka isi bya ‘Renaissance World Tour’

Yabitangiriye mu mujyi wa Stockholm muri Sweden

Beyoncé yakoze iki gitaramo agifite imvune y’akaguru

Beyoncé ku rubyiniro 

Beyoncé yahinduranyaga imyenda ku rubyiniro 

Ubwo yazaga ku rubyiniro yamanutse mu kirere

Yamanutse mu kirere ahita yicara ku ndogobe ikoze mu cyuma

Beyoncé yakomeje guhinduranya imyambarire


Yaje mu myambaro idasanzwe ubwo yaririmbaga indirimbo ye ‘Alien Superstar’

Iki ni igitaramo cye cya mbere mu bitaramo 50 azakora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND