Abakinnyi bakinira Manchester United, Teden Mengi na Antony Elanga, bagaragaje ko bifuza ko mugenzi wabo bakinana Emeran Noam yazakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi.
Ibi babyerekanye ubwo uyu mukinnyi ukinira Manchester United y'abatarengeje imyaka 23 yashyiraga ifoto ye ari mu kibuga kuri Instagram.
Antony Elanga usanzwe ukina muri Manchester United y'abakuru yagiye ahandikwa ibitekerezo (comments) maze ashyiraho ibendera ry'u Rwanda. Emeran yahise nawe asubiza uyu mukinnyi ukomoka muri Swuede akoresheje ikimenyetso cy'igipfunsi.
Undi mukinnyi wa kabiri wagaragaje ko yifuriza Noam Emeran gukinira Amavubi ni Tendenmengi we ukina muri Manchester United y'abatarengeje imyaka 21.
Nawe yagiye ahandikwa ubutumwa maze agira ati: "Dutegereje ko uhagararira urwakubyaye kubera ko ukomeye". Nyuma y'aya magambo yahise ashyiraho ibendera ry'u Rwanda nawe.
Emeran Noam nawe yahise aza munsi amusubiza agira ati: "Urakoze muvandimwe nizeye kuzakubona vuba uri kumwe na Angola cyangwa Congo kuko urakomeye rwose".
Uyu rutahizamu wa Manchester United, Noam Emeran wavukiye mu Bufaransa, amakuru akomeje kuvugwa ko ari mu biganiro n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi dore ko afite se wakiniye Amavubi ndetse na nyina akaba akomoka mu Rwanda.
Noam Emeran ukomeje kwerekana ibimenyetso byo gukinira Amavubi
Ubuhanga bwe bwashimwe na bagenzi be bakinana muri Manchester United
TANGA IGITECYEREZO