Bishop Ndayambaje Elisaphane niwe Muvugizi Mushya w'ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda (AEBR) kuva kuri uyu wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023.
Inteko rusange ya 50 ya AEBR yabereye ku cyicaro cy'Umuryango w'Abasomyi ba Bibiliya mu Rwanda, kuri uyu Kane tariki ya 11/5/2023, yasize Bishop Ndayambaje Elisaphane atorewe kuba Umuvugizi w'Ishyirahamwe ry'Amatorero y'Ababatisita mu Rwanda (AEBR).
Bishop Ndayambaje yatowe ku majwi 242 kuri 242, akaba asimbuye Bishop Ndagijimana Emmanuel wayoboye AEBR muri Manda imwe kuko yagiyeho mu mwaka wa 2018 asimbuye Rev. Dr. Munyasoko Gato Corneille wahamagariwe indi mirimo.
Bishop Ndayambaje Elisaphane watorewe kuyobora AEBR, abaye Umuvugizi wa 9 mu mateka y'iri torero, akaba asimbuye Bishop Ndagijimana nawe wari wasimbuye Rev Dr Gato Corneille Munyamasoko.
Bishop Ndayambaje hamwe n'umugore we
Nyuma yo gutorerwa kuba Umuvugizi wa AEBR, Bishop Ndayambaje yavuze ko azaharanira ubumwe bw'abakristo n'imikoranire myiza n'andi matorero. Ati "Nzaharanira ubumwe bw'abakristo kandi nshishikariza buri wese kuba umusemburo w'iterambere rirambye habeho gukorera hamwe".
Yavuze no ku mikoranire na Leta muri Manda atorewe y'imyaka 5 yo kuyobora Itorero rya AEBR, ati "Nzashishikarira ko itorero rigira imikoranire myiza na Let y'u Rwanda nshishikariza abakristo kwitabira gahunda zose za Leta kandi tugira uruhare runini mu iterambere ry'Igihugu".
Uyu mushumba witeguye guhabwa mu minsi ya vuba Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD), yakomeje abwira abanyamakuru ko azaharanira imibereho myiza y'abakristo, ubutumwa butangwa bukaba bwuzuye, bwigisha iby'Umwuka ariko kandi bukanigisha abakristo kugira ubuzima bwiza.
Itorero AEBR (Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda/Association des Eglises Baptiste au Rwanda) ryageze mu Rwanda mu mwaka w'1964, ribona ubuzima gatozi mu mwaka w'1967. Rifite abakristo barenga ibihumbi 200 banditse mu gitabo cy'itorero.
AEBR iherutse gushimwa na RGB
Mu myaka 3 ishize ubwo AEBR yimikaga Abagore ku nshuro ya mbere ndetse ikanimika bwa mbere Aba-Bishop nyuma y’imyaka 55 yari imaze igeze mu Rwanda na 52 ikorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, yashimiwe cyane n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB).
Dr Usta Kayitesi, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yashimiye AEBR ko iri mu murongo mwiza wa Leta y’u Rwanda wo guharanira kubaka inzego z’ubuyobozi Leta izashobora gukurikirana no gufasha, by’umwihariko akaba ari abayobozi bahuguwe kandi bumva umutwaro wo kubaka itorero rigendera ku mategeko.
Yabashimiye cyane igikorwa cyiza bakoze cyo guha ijambo abagore kuko ari ikimenyetso cyo gushyira hamwe hagamijwe iterambere ry’igihugu ndetse n’itorero. Yabwiye abari muri uyu muhango ko umugore ari we wabaye umushumba bwa mbere.
Mu gutanga urugero yavuze ko iyo umugore atwite, aba ari umushumba w’umwana atwite. Yavuze ko Bibiliya ifite abagore benshi b’intwari ariko kandi n’u Rwanda rukaba rufite abagore benshi b’intwari. Ati: "Bibiliya ifite abagore b’intwari benshi batandukanye ariko n’u Rwanda rufite abagore b’intwari benshi batandukanye.
Umutwaro iki gihugu cyarazwe wa Jenoside yakorewe abatutsi, iyo tutagira ubuyobozi buha agaciro, buha agaciro ubumwe muri twese, kugira uruhare rwo kubaka igihugu tuba dufite intambwe nkeya cyane ariko umuntu yashima ko imyaka 25 ishize twese twahuje amaboko;
Duhuza ubwenge, duhuza ubushobozi, duhuza n’umugambi wo kubaka umunyarwanda ufite agaciro. Ndagira ngo Nshime rero ababyeyi b’abapasiteri uyu munsi itorero ryashyize ku mugaragaro kwemera ibyo mwakoze byinshi".
Bishop Ndayambaje yatorewe kuba Umuvugizi wa AEBR ku majwi ijana ku ijana
Umuvugizi mushya wa AEBR, Bishop Ndayambaje (iburyo) hamwe na Bishop Ndagijimana (ibumoso) wasimbuwe ku buyobozi bwa AEBR
Bishop Ndayambaje hamwe n'aba Bishop bagenzi be bakorera umurimo w'Imana muri AEBR
Abashumba bakuru bo muri AEBR mu gihugu hose bitabiriye aya matora yarangiye Bishop Ndayambaje ahundagajweho amajwi 100%
TANGA IGITECYEREZO